Uyu musore abamaze kumutera ijisho bamukundira impano ye n’uko ahuza ubutumwa bwe no guhumuriza abafite ibibazo. Uretse kuba ari umuririmbyi kandi azi no gucuranga Guitar ndetse na Piano, ibyo na byo bikaba bimwe mu bishyira ikirungo mu muziki we.
Mudakikwa amaze gukora indirimbo zirimo iyo yise “Irindi Rimwe” na “Umutima” zakunzwe cyane, iyo yise “Nzategereza”, “Umutima”, “Tuza” n’izindi zitandukanye.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yatangiye kuririmba kuva akiri muto gusa bwa mbere ajya muri studio bikaba byari mu 2012. Yagaragaje ko yiyumvisemo umuziki wo kuramya Imana kuko yavukiye mu muryango ukijijwe. Ati “Nagize ubuntu bwo kuvukira mu muryango wa gikristo, data ari pasiteri urumva iyo ukuriye mu rusengero kumenya umuhamagaro birihuta.”
Yagaragaje ko mu muziki ikintu kimuvuna ari ugukora indirimbo abantu ntibayimenye kandi yumva ari nziza, gusa avuga ko ashima Producer Boris kuko yahinduye imitekerereze ye amwereka ko bishoboka iyo umuntu adacitse intege.
Ati “Njya nshima Imana kuko igenda inshira mu nzira zanjye abantu bambera umugisha umunsi ku wundi. Ikindi nasomye ahantu William Marrion Branham, avuga ngo iyo Imana iguhaye impano kugira ngo yaguke igere kure ni wowe ugomba kubigiramo uruhare rero uko umuntu akora cyane ni ko abamukurikira baguka.”
Uyu musore ngo ntabwo yibara mu banditsi beza b’indirimbo kuko yandika akora ibyo Imana imuhaye, kuko mu gihe itamufashije arategereza kuko iyo agerageje ibye bitamuhesha umugisha.
Isaac Mudakikwa kuri we mu myaka itanu ashaka kuba aho Kristo amwifuza kuba igikoresho yifashisha, ahesha abantu be umugisha abaganiriza. Ati “Nifuzako ibisekuru bizakurikira twazabibera urugero rwiza, kuko ntawakoreye Imana ngo akorwe n’isoni kuko ari Imana yo kwizerwa.”
Kuri we kandi avuga ko ikintu yifuza kugeraho mu muziki kurusha ibindi, ari ukubona abantu bakizwa bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza biciye mu ndirimbo ze.
Isaac Mudakikwa aheruka gushyira hanze “Uwo Kwizerwa” gusa avuga ko hari n’indi iri mu nzira, nyuma yaho izakurikirwa na Extended Play [EP] ndetse n’igitaramo mbere y’uko uyu mwaka urangira niharamuka nta gihindutse.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!