Amazina nyakuri y’uyu musizi ni Iradukunda Emmanuel ukoresha izina rya Ira Badena mu buhanzi, yabwiye IGIHE ko Badena ari izina yakuze yitwa mu rugo bityo yinjiye mu buhanzi ahitamo kurikoresha.
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko avuka mu Karere ka Bugesera aho yanatangiriye amashuri abanza mbere yo kwerekeza mu Karere ka Huye aho yize ay’isumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, Indatwa n’Inkesha.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye uyu musore yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda aho yiga ubuvuzi rusange akaba ageze mu mwaka wa kane.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ira Badena yavuze ko ubusizi yabutangiye mu 2016 ubwo yigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Icyakora bitewe n’ubushobozi ahamya ibyinshi yabyandikaga ntabashe kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ati “Natangiye ubusizi mu 2016, icyo gihe narandikaga kuko nta bundi buryo bwo gusohora ibindimo nabonaga. Nakomeje kwandika , kugeza ndangije amashuri yisumbuye mu 2019 ntangira gusohora noneho ibisigo nabwo mu buryo bw’amajwi.”
Uko ubushobozi bwe bwagiye buboneka, ni ko yagiye yagura impano ye atangira no gukora ibihangano mu buryo bw’amashusho.
Uyu musore ahamya ko inganzo ye ayikomora kuir Nyina umubyara nubwo we atabaye ikimenyabose, ati “Umubyeyi umbyara ni umusizikazi, icyakora ntabwo yabashije kumenyekana nubwo abikora kandi ari ibintu yanize, ubwo nabitangiraga rero yarabikunze ahitamo kunshyigikira kuko yumvaga ari ukwibyara.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Junior Rumaga we yavuze ko yameye uyu musore binyuze ku mbuga nkoranyambaga abonye ibihangano bye asanga ari umunyempano ukwiye gushyigikirwa.
Ati “Namubonye ku mbuga nkoranyambaga nkunda impano ye , nyuma aza kunyandiira ambwira ko ankunda nibaza icyo kumufasha, nsanga nkwiye kumufasha impano ye ikamenyekana kuri benshi binyuze mu gukorana igisigo nka kiriya cyagiye hanze.”
Igisigo ‘Umunyabutare’ basohoye, Rumaga ahamya ko atari inkuru mpamo ahubwo ari intekerezo ishushanyije batekereje mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwigisha urubyiruko.
Ira Badena yari asanzwe afite ibisigo birimo icyo yise Nta ntera, Umugabekazi mama, Ntuzamutenguhe, Nzabe muganga n’ibindi byinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!