Ni igishushanyo cyakozwe mu 2022, gishushanywa n’umugabo uvuka mu Karere ka Rulindo, Habimana venuste.
Uretse gukora iki gishushanyo, yakoze ibindi bihangano birimo icyo kuri ‘Nyirangarama’, akora icy’ubwato cya Cogebanque ku Gisenyi, igishushanyo kiri i Rwamagana cy’umuntu ufite amafaranga, igishushanyo kiri i Muhanga cy’umuntu ufite amabuye y’agaciro, icyo ku Cyicaro cya FPR Inkotanyi i Rusororo n’ibindi.
Yabwiye IGIHE ko urugendo rwe mu bugeni rwatangiye akiri umwana muto cyane, ndetse akajya ashiduka ibintu byose akoze yabishyizemo ubugeni mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ati “Kuva kera niyumvagamo ubugeni. Kuva kera niga mu mashuri abanza ndabikurana, kumva ikintu cyose nagishushanya nkumva nakora inkuru ishushanyije ku buryo umuntu yamenya icyo nashakaga kuvuga mbinyujije mu mashusho.’’
Akomeza avuga ko ari ibintu yatangiye akora mu buryo bwo kwishimisha ariko nyuma akagirwa inama yo kubigira umwuga ndetse akareka ibindi byose birimo n’ishuri agakurikira impano ye.
Ati “Nabikoraga ntazi ngo bizagera hehe. Nyuma ngeze mu wa kane w’amashuri yisumbuye nahise mpagarika ishuri ahubwo mpitamo kwiyegurira ubugeni.”
“Ndashima Sina Gerard kuko ni we wanyeretse ko ibi bintu byashoboka. Ikintu cyose nakoraga nisangaga nashyizemo ubugeni ntazi ukuntu byagenze. Nyuma abarimu banyigishaga bangiriye inama yo kubukora nk’umwuga.”
Avuga ko bwa mbere ku myaka 16 aribwo yakoze igishushanyo cya mbere agikoze mu biti. Mu bugeni bwe avuga ko iyo akora ibishushanyo yibanda ku mahoro n’umuco, ati “Nerekana inyamaswa cyangwa nkerekana ukuntu ibidukikije bikwiriye kwitabwaho.”
Uyu mugabo avuga ko amafaranga ya mbere yakoreye, ari ayo yahawe na Rucagu Boniface ndetse na Sina Gerard.
Uko yakoze igishushanyo cy’Ingagi cya Silverback kiri Sonatube
Habimana yavuze ko igishushanyo yakoze cy’Ingagi kiri Sonatube, yagikoze yifashishije umucanga, sima ndetse n’ibyuma.
Avuga ko gifite toni umunani ndetse kikaba gifite uburebure bwa metero enye. Ni igishushanyo avuga ko yakoze ubwo mu Rwanda hari hagiye kubera inama ihuza abakuru b’ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth (CHOGM) mu 2022.
Ati “Ubundi kugira ngo njye gukora igishushanyo cy’Ingagi cya ‘Silverback’, uwampaye akazi hari ibyo yagiye abona nakoze. Yubatse inyubako rero ayita ‘Silverback Mall’ ati nshaka kubigaragaza, ashaka amakuru angeraho nyuma yo kubona ibyo nakoze.’’
“Nyuma yaranyegereye ansaba ko namukorera igishushanyo. Naravuze nti ‘niba umuntu ampaye kumukorera Ingagi, reka nkore ingagi nini igaragaza n’ubundi ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda.’’
Habimana avuga ko iyo agiye gukora ibishushanyo yifashisha n’ubumenyi bw’abandi bagenzi be barimo na Bushayija Pascal.
Igishushanyo cya Silverback yakoze avuga ko gifite ubushobozi bwo kuba cyamara imyaka 100.
Habimana iyo abajijwe ku bana baba bafite inzozi zo kuba abanyabugeni bakomeye, abasaba kubishyiraho umutima kandi agashishishikariza ababyeyi kubashyigikira.
Ati “Nk’umwana waba uri gukora ibi bintu babimubuza nabikomeze kuko ubugeni ni ikintu kidasaza, kandi ni ikintu kizana inyungu kuri nyiracyo.”
Reba ikiganiro Habimana Venuste yagiranye na IGIHE
Video: Kasper Kamabare & Rukimbira Divin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!