Ibyo wamenya kuri Grand P, umunyamuziki ufite ubumuga wiyemeje kwiyamamariza kuyobora Guinée

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Grand P, umunyamuziki w’umuherwe umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera uko ameze bitewe n’ubumuga afite, mu minsi ishize yahishuye ko yiteguye kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Guinée ateganyijwe mu minsi iri imbere.

Grand P, ubusanzwe amazina ye yitwa Moussa Sandiana Kaba yavukiye ahitwa Nioumamilima muri Mbadjini muri Guinée mu 1990.

Ni umuhanzi akaba n’umukinnyi w’amafilime. Benshi mu bafana be bakunda uburyo agaragara.

Grand P yakuranye ubumuga yatewe n’indwara yitwa progeria. Iyi ndwara idakira ubusanzwe ituma umwana agaragara nk’ukuze cyane, nubwo yaba ari muto.

Umubare w’amafaranga atunze ntukunze gutangazwa, benshi bahamya ko ari umwe mu baherwe b’abahanzi batuye muri Guinée.

Muri uyu mwaka yasinye amasezerano n’ibigo bibiri bitunganya filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byazamuye ubutunzi bwe cyane.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga uyu mugabo utangarirwa na benshi yahamije ko azitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ya Guinée ateganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2020.

Ni inkuru yakiriwe neza n’umugore we, Eudoxie Yao, usanzwe ari umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Côte d’Ivoire.

Yamwijeje kumushyigikira mu rugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Guinée.

Yagize ati "Umugabo wanjye Grand P, Perezida w’ahazaza ha Guinée, njye sinahawe uburenganzira bwo kwiyamamaza muri Côte d’Ivoire gusa sinacitse intege tuzabonane mu 2025. Nubwo ntaba perezida wa Côte d’Ivoire nshobora kuba umufasha wa Perezida wa Guinée.’’

Grand P yatangiye kumenyekana cyane ubwo yabaga yitabiriye ibirori byategurwaga n’umuhanzi Kerfalla Kanté. Kuva icyo gihe benshi mu byamamare baramumenye batangira kumutumira mu bitaramo bateguye kuko yakundwaga na benshi mu Banya-Guinée.

Usibye abahanzi, itangazamakuru ndetse n’abanyapiliki batangiye kwifashisha uyu mugabo. Mu gikombe cya Afurika giheruka yagiye i Cairo mu Misiri ayoboye ikipe y’abafana b’igihugu cye cyahatanaga.

Ni umuhanzi kugeza ubu umaze kumenyekana cyane mu bihugu bitandukanye bya Afurika no ku Isi hose.

Muri Kanama 2020, Grand P yaratunguranye ashaka umuhanzikazi w’ikizungerezi muri Côte d’Ivoire, Eudoxie Yao utajya utinya guhamya ko ari Nick Minaj wa Afurika.

Uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga ze akunze kugaragaza ko adaterwa ipfunwe n’ibyo abantu bavuga ko yakundanye n’umugabo mugufi ufite ubumuga.

Grand P ni umuhanzi ukunzwe cyane iwabo, afite indirimbo zinyuranye zirimo "Amour", "Hommage à Arafat", "Independence" n’izindi.

Umugore we nawe ni umuhanzikazi ukomeye mu gihugu cy’iwabo, imwe mu ndirimbo ze zigezweho muri iyi minsi ni iyo yise “Never Give Up”.

Indirimbo ya Grand P iri mu zigezweho

Reba indirimbo ya Eudoxie Yao nayo igezweho

Eudoxie Yao ukomoka muri Côte d’Ivoire yavuze ko yiteguye gushyigikira umugabo we Grand P

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .