00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Grand M, Umunyarwenya wigaruriye imitima ya benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Kamena 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Benshi bamutunze muri telefone yabo batamuzi, birirwa bamuhererekanya binyuze ku mbuga nkoranyambaga nk’umuntu ufite imiterere idasanzwe ariko ishimisha benshi! Grand M ni muntu ki mu ncamake?

Biragoye ko wasura igihugu cya Mali uri umushyitsi wikundira imyidagaduro ngo utahe utagize amatsiko yo guhura na Grand M, umusore umaze kuba ikimenyabose kubera uburyo ateye.

Grand M ni umunye-Mali umaze kwigarurira imitima ya benshi, akaba umunyarwenya umaze kwigwizaho abafana n’agatubutse kuri konti.

Uyu musore wavutse tariki 15 Ukuboza 2000, ubusanzwe yitwa Mohamed Nantoumé, akaba umwe mu baturage bo mu bwoko bwitwa ‘Dagon’ bo muri Mali.

Avuga ko gusetsa atari ibintu yize ahubwo ngo uko yakuraga yagendaga abona abantu bakunda ibintu akora; bitewe n’uko ateye Grand M avuga ko yisanze akantu kose akoze gasetsa abantu.

Nguko uko yatangiye kujya abibyaza umusaruro ubu akaba asigaye ari ikimenyabose.

Izina Grand M, uyu munyarwenya yahishuye ko yarikuye kuri Lionel Messi kubera ko ari umufana we ukomeye.

Kwitirirwa Lionel Messi ngo byaturutse ku kuba abo bakuranye mu gace k’iwabo barakundaga kumwita ‘Grand M’ bashaka kumwitirira Messi.

Uyu musore aherutse guhishurira kimwe mu binyamakuru byo muri Mali ko indeshyo ye n’imiterere ye byigeze kumutera ipfunwe akabaho acecetse cyane ariko ubu ngo ni umwe mu bishimiye uko Imana yamuremye.

Uyu munyarwenya uri hafi kugeza miliyoni eshatu z’abamukurikira kuri Instagram, bivugwa ko ari no mu bafite agatubutse.

Kugeza ubu Grand M abarirwa umutungo ukabakaba miliyoni y’amadolari ya Amerika.

Grand M ni umwe mu bakiriye Samuel Eto'o muri Mali aho yabarizwaga mu mpera z'icyumweru turangije
Shaddyboo nawe wagiye muri Mali mu mpera z'icyumweru turangije yahuye na Grand M
Usibye gusetsa, Grand M yinjiye mu muziki akundwamo cyane kubera ukuntu asetsa
Grand M na Grand P ni bamwe mu bafite imiterere idasanzwe yatumye bamenyekana cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .