00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Neptune yashyizwe mu bazatoranya DJ uzahembwa ‘Mercedes Benz’ i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 July 2022 saa 02:37
Yasuwe :

Umunya-Nigeria DJ Neptune yashyizwe mu kanama nkemurampaka kazatangaza uwatsinze mu irushanwa rya DJ’s battle competition.

DJ Neptune uherutse i Kigali mu gitaramo cya ‘Kigali Choplife’ yongeye gutumirwa mu kanama nkemurampaka azaba ahuriyemo n’abandi bafite amazina mu kuvanga imiziki nka DJ Kathu wo muri Afurika y’Epfo, DJ Kadir wo muri Uganda na DJ Sharif wo mu Rwanda.

Guhera ku wa 20 Nyakanga 2022 abifuza guhatana muri iri rushanwa batangiye kwiyandikisha banyuze hano.

Ubuyobozi bwa M&K sosiyete iri gutegura iri rushanwa, bwabwiye IGIHE ko buri muntu wese wiyumvamo impano yo kuvanga imiziki ahawe ikaze muri iri rushanwa hatitawe ku gihe abimazemo cyangwa izina afite.

Byitezwe ko ku wa 6 Kanama 2022 aribwo abazaba biyandikishije bazatoranywamo 20 ba mbere mu birori bizabera muri Mundi Center i Gikondo.

Ku wa 13 Kanama 2022, abantu 20 bazaba batoranyijwe bazavamo 10 bazakomeza na none mu birori bizabera muri Mundi Center i Gikondo.

Ku wa 20 Kanama 2022, ba bandi 10 bazaba bakomeje na bo bazatoranywamo batanu ba mbere ari nabo bazajya mu cyiciro cya nyuma.

Ibirori byo guhemba abatsinze bizabera muri Camp Kigali ku wa 27 Kanama 2022, aho uzaba ahiga abandi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Uretse uyu, undi uzahembwa ni umukobwa uzaba yitwaye neza kurusha abandi, uyu akazagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke ubusanzwe bigura arenga miliyoni 5 Frw.

DJ Neptune yashyizwe mu kanama nkemurampaka k’irushanwa ry’aba DJs ryiswe DJ’s battle competition
Ingengabihe y’irushanwa ry’aba DJs rizahemba imodoka ‘Mercedes Benz’
Uwa mbere azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz
Iyi modoka yatanzwe na Ndoli Safaris umuterankunga w'iri rushanwa mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .