“Sacred Love” ni filime yabanje gukorwaho n’igitabo na Pascal Duke, ari nawe producer wayo cyangwa waje gushoramo imari mu ikorwa ryayo.
Sacred Love’ ni inkuru y’urukundo, ruvanzemo no gutandukana hagati y’umugore n’umugabo kubera gucana inyuma. Umukinnyi w’imena wayo yitwa Benjamin aba akorera umwuga w’ubwubatsi mu gihugu cya Suède.
Aba afite inshuti ye yabaga Nepal ndetse nyuma akaza kwisanga Somalia mu nzitane z’urukundo rwamuganishije ku kurongora uwo badahuje imyemerere n’uruhu, ariko urukundo rwabo rubageza ku nzozi buri mukobwa na buri musore wese yakifuza kurotora mu rukundo.
Pascal Duke washoye amafaranga muri iyi filime yabwiye IGIHE ko zari inzozi ze kubona filime yakozwe n’Abanyarwanda, igakinwa n’abakinnyi batandukanye baturutse imihanda yose y’Isi, ariko mu buryo bwa tekiniki, igakorwa n’Abanyarwanda gusa.
Ikindi avuga ni uko yumvaga afite umutwaro wo kuzasangiza Isi inkuru ishingiye ku byabayeho, ariko akabinyuza muri filime nyuma yo kuyikoraho igitabo, cye binitiranwa kiboneka kuri Amazon.
Dusabe Busine Israel, niwe wanononsoye inyandiko y’iyi filime aranayiyobora. Uyu mugabo yayoboye izindi zirimo Indoto, Agahinda ka Liza, Ishusho ya Papa, Malaika, My Insight n’izindi zitandukanye.
Shingiro Bora niwe wafashe amashusho ya “Sacred Love’’ mu gihe Habarugira Valens ariwe wafashe amajwi yayo. Ikindi ni uko itsinda ryaturutse Kigali rijya gufata amashusho yayo Dar es Salaam bose bari Abanyarwanda bafite amazina manini muri sinema, nka Jean Luc Nsengiyumva usanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’urumuri cyangwa amatara.
Amashusho y’iyi filime yafatiwe mu bihugu birimo u Rwanda na Tanzania, ikinamo abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo iby’u Burayi na Amerika. Iri mu Cyongereza.
Busine wayoboye ifatwa ry’amashusho y’iyi filime avuga ko igitekerezo cyo gufatira amashusho amwe muri Tanzania, cyetewe n’uko bamwe mu bakinnyi b’Abarabu bagaragara muri iyi filime, babarizwa mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania kandi bari benshi ku buryo kubazana i Kigali byari kugorana.
Ikindi ni uko hari hacyenewemo ahantu henshi hatandukanye kuko bitari bworohe kuba haboneka mu Rwanda. Iyi filime izerekanwa bwa mbere i Kigali mu Ukuboza ku itariki itaramenyekana neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!