00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘The Face of Resilience’ filime nshya ya Tete Loeper na Eliane Umuhire

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 May 2024 saa 09:50
Yasuwe :

Umwanditsi Divine Gashugi wamamaye nka Tete Loeper afatanyije na Eliane Umuhire uzwi cyane muri Sinema mpuzamahanga, bakoze filime bise ‘The Face of Resilience’ cyangwa ‘Isura yo Kudaheranwa’ igaruka ku kugaragaza u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside benshi bakunze kwibeshyaho n’uburyo Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwabashije kwiteza imbere no kwimakaza ubudaheranwa .

Ni filime mbarankuru yahurijwemo abagore batandukanye bazwi mu ruganda rw’ubuhanzi, ubugeni n’ubukorikori mu Rwanda mu byiciro bitandukanye yaba filime, itangazamakuru, imideli n’ibindi.

Divine Gashugi yabwiye IGIHE ko iyi filime yagize igitekerezo cyayo nyuma y’igihe kinini aba hanze y’u Rwanda, abitewe n’uko abantu benshi bo hanze bagifata igihugu cy’u Rwanda nk’icy’abanyabibazo gusa kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Igitekerezo cy’iyi filime uburyo cyaje, nahera ku rugero rw’uko maze imyaka 10 ntuye mu Budage mu gihe Umuhire Eliane twayifatanyije atuye mu Bufaransa. Twaganiriye kenshi k’uburyo twishimiye iterambere ry’u Rwanda n’uruhare usanga urubyiruko mu nzego zitandukanye rubigiramo."

"Twembi twahurije kunenga uburyo habaho ikibazo cy’ukuntu iyo ubwiye Abanyaburayi ko uturuka mu Rwanda icyambere akenshi bumva usanga ari Jenoside yakorewe Abatutsi. Bakongeraho ngo abaturahe baho ni indushyi, igihugu kirakennye…”

Arakomeza ati “Nyamara iwacu dufite izindi nkuru zo kubara ndetse nabyinshi isi yatwigiraho. Dufite abagore benshi biteje imbere, uko muri rusange abanyarwanda babashije kubabarirana, uburyo urubyiruko ruri gukurira muri sosiyete ifite ibikomere batagizemo uruhare ariko rufite inshingano zo gufasha mu komora ibi bikomere. N’ubwo u Rwanda rufite ibyo bibazo byose ariko rufite kudaheranwa. Nashakaga kugaragaza indi sura y’u Rwanda abantu benshi mpura na bo batazi.’’

Gashugi avuga ko byatangiye ubuhamya n’inkuru bikubiye muriyi filimi ashaka gukoramo igitabo ariko nyuma y’aho yunguraniye ibitekerezo na Eliane Umuhire ahitamo kubishyira mu mashusho kuko ariyo azagera ku bantu benshi n’abadakunda gusoma. Yakomeje avuga ko we na Umuhire Eliane ari inshuti kuva mu myaka 14 ishize ubwo babanaga mu Itorero Mashirika, bityo yifuje kumuganiriza nk’umuntu usanzwe aba muri sinema bakaba bafatanya.

Ati “Umuhire ni inshuti yanjye guhera mu 2010 ubwo nandika mu Ikinamico Urunana no muri Mashirika. Ni iby’agaciro kugira inshuti imenyereye sinema kandi tubasha kumvikana. Rero numvise byanyorohera gukorana nawe.’’

Iyi filime yakozwe mu gice cy’umwaka ku bufatanye bwa Divine Gashugi na Umuhire Eliane. Mu gihe Mutiganda wa Nkunda ariwe wayoboye ifatwa ry’amashusho yayo ndetse Divine Irakoze akurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Muri iyi filime hagaragaramo abagore gusa barimo umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi Malaika Uwamahoro, umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Umunyabugeni Jemima Kakizi, Umushabitsi Pacifique Mukaseti na n’Umuhanzi w’imideli Deborah Assouma.

Gashugi asobanura ko ikintu yagendeyeho yifashisha aba bonyine ari uko benshi muri bo bafite umwihariko w’urwibutso rwiza ku bagore babareze ari nabo babafashije kwigeza aho bari uyu munsi.

Ati “Icyo nagendeyeho ni uko umugore w’Umunyarwandakazi afite byinshi asobanuye yaba kuri njye, Eliane cyangwa se n’abari muri iyi filime. Dufitemo nk’abagaragaramo batatu bose usanga umuntu w’icyitegererezo usanga ari ba mama wabo. No ku giti cyanjye kuba nararokotse nkasigarana na mama akaturera wenyine turi abana batanu tukabasha kwiga ubu buri wese akaba abayeho neza nabyo ni ikintu gikomeye.’’

“Twakuriye muri sosiyete aho abagore aribo bagiye bemera kudacika intege bagahobera ubuzima bagatera imbere[...] nabonaga muri sosiyete tutajya dufata umwanya ngo dushimire abagore bihagije uruhare bagize. Nabonye uburyo umugore yabaga yabaye umupfakazi nyuma yo gupfusha umugabo muri Jenoside ariko akarera abana nk’umunani bose bagakura. Niyo mpamvu navuze ngo ngomba kwita kuri uru ruhande cyane rw’Abanyarwanda bitavuze ko nirengagije abagabo.’’

Muri iyi filime harimo abagore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 30-40. Avuga ko yahisemo kwifashisha aba bantu kuko ingaruka za Jenoside barakuranye nazo, n’ubwo yabaye bakiri abana bato.

Ati “Niba umwana akuze agasanga iwabo bari mu itongo bazamusobanurira impamvu yabyo. Cyangwa na none niba umwana agiye gukura asanga hari umubyeyi we utakiriho bagenda bamusobanurira impamvu ugasanga kubyakira biragoye kurusha wa muntu wari uciye akenge. Kumusobanurira ngo umuturanyi yishe mugenzi we wajyaga amuha amata bisa nk’ihurizo uwo mwana akura ashakisha gusobanukirwa birenzeho”

Avuga ko umuntu uri muri iyi filime wavutse nyuma ya Jenoside ari umuhanzi w’imideli Deborah Assouma watangije M&B Attires. Agaragaza ko nawe yamushyizemo kubera ko hari ibibazo abavutse nyuma ya Jenoside baba bagihanganye no gusobanukirwa amateka ariko bakiyemeza ubudaheranwa ibyo bibazo bakabitsinda bakiteza imbere.

Iyi filime izajya hanze ku wa 20 Gicurasi uyu mwaka. Izajya yerekanwa mu bikorwa by’ubukangurambaga no kwishimira iterambere ry’igihugu n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Izajya yerekanwa nyuma nyuma ikurikirwe n’ibiganiro mbwirwaruhame.

Iyi filimi “The face of resilience” yakozwe ku bufatanye na ISI Productions, inzu itunganya filimi iherereye mu Bufaransa ikaba ari nayo izajya igenzuraho aho yerekanwa n’ibisabwa byose.

Icyamaze kwemezwa ni uko uzifuza kwerekana iyi filimi azajya atanga impamvu n’aho ashaka kuyerekana kugira ngo itazakoreshwa n’abagambiriye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iri mu kinyarwanda n’Icyongereza ariko ifite ‘Subtitles’ mu Ikidage, Igifaransa n’Icyongereza.

Iyi filime iteganyijwe kwerekanwa bwa mbere mu Mujyi wa Accra muri Ghana ku wa 24 Gicurasi 2024, ku bufatanye bwa Goethe Institute na Ambasade y’u Rwanda.

Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi Uwamahoro Malaika ni umwe mu bazagaragara muri iyi filime
Umushabitsi Mukaseti Pacifique ni umwe mu biyambajwe muri iyi filime nshya ya Tete Loeper na Eliane Umuhire
Umunyamakuru Cyuzuzo ari mu biyambajwe muri iyi filime
Umunyabugeni Kakizi Jemima ni umwe mu bazagaragara muri iyi filime
Umuhire Eliane yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'iyi filime
Umuhanzi w’imideli Deborah Assouma yifashishijwe muri iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .