00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Emery na Mike bategerejwe mu gitaramo ‘Oldies Music Festival’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 01:19
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri, mu mujyi wa Kigali hari gutegurwa igitaramo cyo kwiyibutsa imiziki yo mu myaka yo hambere cyiswe ‘Oldies Music Festival’ bizaba ku wa 3 Ukuboza 2022.

Ni igitaramo kizacurangwamo imiziki yo mu myaka yo kuva mu 1970 kugeza mu 2000, aba DJs bafite amazina akomeye bakaba bitezweho kuzasusurutsa abazacyitabira.

Mu biyambajwe harimo abo mu myaka yo hambere nka DJ Emery na DJ Mike bazafatanya na DJ Karim, DJ Bissosso, DJ Kadir na DJ RY.

DJ Emery na DJ Mike bari mu bakuze cyane muri uyu mwuga biyambajwe muri iki gitaramo.

DJ Mike

Matabaro Michel uzwi DJ Mike yamenyekanye cyane muri studio Wake up sound studio.

Uyu mugabo w’imyaka 57 afite abana barindwi barimo abakobwa batatu n’abahungu bane.

DJ Mike yatangiye gukora akazi ko gucuranga imiziki mu 1988 aza kubigira umwuga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo benshi batamuzi cyane, DJ Mike no kuri ubu aracyavanga imiziki icyakora nk’umurage yashinze shene ya Youtube yitiriye studio ye iyi akaba ari yo anyuzaho indirimbo zo hambere yacuranze abandi batazi.

Iyo uganira na DJ Mike akubwira ko yacuranze mu tubyiniro twinshi ariko akaba yari yarubatse izina mu gucuranga mu birori by’ubukwe.

Ahandi DJ Mike azwi cyane mu gucuranga mu birori by’abayobozi bakuru b’Igihugu yaba ibyateguwe n’inzego za Leta cyangwa ibyabo ku giti cyabo.

Uyu byitezwe ko muri iki gitaramo azibanda ku ndirimbo zasohotse mu myaka ya 1970-1980.

DJ Emery

DJ Emery ubusanzwe yitwa Mutabazi Emery, umugabo w’imyaka 54 ufite abana batanu akaba umuhanga mu kuvanga imiziki.

DJ Emery yatangiye umwuga wo gucuranga mu 1987 ubwo yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mijyi nka Bukavu na Goma.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu DJ Emery yatashye mu Rwanda aba ariho akomereza akazi ko kuvanga imiziki.

Muri RDC DJ Emery yacuranze mu tubyiniro nka Calebasse, Boss Club, Valentino ,Bodega na Ligablo.

Mu Rwanda ho DJ Emery azwi mu tubyiniro nka Turbo Night, Millionaire, Sodevi y’i Gisenyi, i Butare n’ahandi.

DJ Emery kandi yanacuranze mu birori by’iminsi ikomeye mu Rwanda nka Liberation Party, End of the year Party, ibitaramo byinshi bisoza inama zikomeye zibera hano mu Rwanda.

Muri Oldies Music Festival byitezwe ko uyu mugabo azaba acuranga indirimbo zo mu myaka ya 1980.

Uretse aba ba DJs byitezwe kandi ko iki gitaramo kizacurangamo abarimo DJ RY na DJ Karim bose bazaba basusurutsa abantu mu ndirimbo zo mu 1990-2000.

Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, byitezwe ko kuri iyi nshuro bizabera ku i Rebero muri Canal Olympia bikayoborwa na MC Lion Imanzi wanabiyoboye ubwo byabaga ku nshuro ya mbere.

Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 15Frw mu myanya y’icyubahiro hakaba haranateguwe ameza y’abantu umunani y’ibihumbi 150Frw ku bazagura amatike mbere.

Icyakora abazagurira amatike ku muryango ho buri tike izaba yiyongereyeho ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda uretse ameza y’abantu umunani azaba agura ibihumbi 200Frw.

DJ Emery uri mu bamaze imyaka myinshi mu kuvanga imiziki ategerejwe muri ‘Oldies Music Festival’
DJ Mike nawe uzwi cyane mu Mujyi wa Kigali kuva mu myaka yo ha mbere ategerejwe muri ‘Oldies Music Festival’
Hatangajwe urutonde rw'aba DJs bose bazacuranga muri ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .