00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘Confidence’; album nshya ya Social Mula

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 January 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula mu muziki nyarwanda, yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya kabiri yise “Confidence’’ iriho indirimbo nshya zitigeze zijya hanze.

Mu kiganiro na IGIHE Social Mula yavuze ko iyi album iriho indirimbo 12.

Yagaragaje ko uretse urukundo hariho n’indirimbo imwe yo kuramya Imana, yashyizeho mu rwego rwo kuyishimira mu byo yagiye anyuramo ariko ikamuba hafi.

Social Mula yavuze ko yitabaje abatunganya indirimbo batandukanye mu Rwanda barimo Knox Beat, YewëeH, Pakkage, Iyzo Pro na Bertzbeats mushya ari nawe wakoze indirimbo Social Mula agiye gushyira hanze yise “Amora”.

Iyi album kandi yakozeho Producer Base Boy ugezweho muri Uganda wakozeho imishinga y’indirimbo enye. Izi zirimo iyo yakoranye na Dokta Brain,Feffe Bussi ndetse n’undi muhanzikazi witwa Wase; ndetse n’iye yahakoreye.

Yavuze ko azajya ashyira hanze indirimbo imwe imwe. Uyu muhanzi avuga ko yakoranye n’abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda barimo Lil Chance bahuriye mu ndirimbo ye agiye gushyira hanze vuba yise “Amora’’, Zizou Al Pacino bakoranye iyo guhimbaza Imana bise “Ushimwe” ndetse na Ririmba bahuriye mu yo bise “Ohh Girl’’.

Social Mula avuga ko impamvu yise iyi album ‘Confidence’ ari uko kwigirira icyizere aricyo kintu cya mbere gifasha umuntu, ariko na none akaba afite indirimbo yitwa gutya.

Ati “Impamvu nayise “Confidence’’ buri muntu wese akwiriye kwigirira icyizere, kugira ngo wumve ko ibintu uri gukora uri kubihamya, ubishoboye kandi n’abantu bigomba kubanogera. Ikindi kuri ‘Album’ hariho n’indirimbo nise ‘Confidence’. Ni indirimbo y’urukundo, ariko kuba album narayise iri zina hari impamvu nahereyeho, ariko kwigirira icyizere mu kazi kanjye nicyo kintu kingize.”

Yavuze ko yari afite amazina menshi yagombaga kwita iyi album ariko ‘Confidence’ rikamuzamo kenshi, ndetse yanagisha inama abantu bayikoranye bakamubwira ari izina ryiza.

Ati “Nari mfite amazina atandukanye ariko numva iri jambo riranyubatse ntabwo ryahinduka. Iyi album nayikoze nifitiye icyizere, iri zina rivuze ikintu kinini mu mibereho ya muntu uretse no mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe.’’

Social Mula ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite igikundiro mu Rwanda, yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane zirimo ‘Umuturanyi’, ‘Amahitamo’, ‘Ma Vie’, ‘Abanyakigali’, ‘Ku Ndunduro’, ‘Warakoze’, ‘Ndiho’ n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bahanzi bakomeye.

Tariki 23 Ugushyingo 2019 yamuritse album ye ya mbere yise ‘Ma Vie’, bivuze ko iyi album agiye gushyira hanze muri uyu mwaka izaba ari iya kabiri mu rugendo rwe rwa muzika.

Reba zimwe mu ndirimbo Social Mula yaherukaga kugaragaramo yaba ize n’izo yahuriyemo n’abandi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .