Nkusi Arthur wateguye igitaramo cya Seka Live, yabwiye IGIHE ko yahuye bwa mbere na Ncube ubwo yitabiraga igitaramo cy’urwenya muri Kenya baza guhurira ku rubyiniro asanga akwiye kumutumira.
Iki gitaramo ‘Seka Live’ cyatumiwemo Ncube byitezwe ko azagihuriramo n’abandi barimo; Loyiso Madinga, Bigomba Guhinduka, Merci n’itsinda rye, Nimu Roger, Rusine Patrick kikazaba ku wa 29 Gicurasi 2022.
Ni igitaramo kizabera muri M Hotel, kwinjira bikaba ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Ncube ubusanzwe ni umugabo wubatse ndetse umaze imyaka icumi asezeranye n’umugore we, ugiye mu bitabo bimugarukaho mu gihugu cye, usanga bamuvugaho ibintu bitandukanye by’umwihariko bakibanda ku mirimo inyuranye akora.
Uyu munyarwenya wubatse izina ku mugabane wa Afurika afite impamyabumenyi mu bijyanye no kubyaza yakuye muri ‘The London South Bank University’ mu Bwongereza.
Mu 1997 ubwo yigaga mu Bwongereza, yakoraga akazi ko kwakira abakiriya mu kabari akagafatanya no guteka, byatumye avamo umutetsi w’umuhanga benshi bamuzi kuri Youtube aho yigisha ibijyanye no guteka.
Nyuma uyu mugabo yaje gusubizwa iwabo nyuma y’uko ‘Visa’ yo kuba mu Bwongereza itari ikemewe ku ba nya-Zimbabwe.
Mu 2011 Ncube wahuzaga gusetsa no kubyaza ababyeyi, yagaragaye ku rutonde rw’abanyarwenya bakomeye muri Afurika bari bitoranyije bakorera igitaramo gikomeye Afurika y’Epfo.
Mu 2016 Ncube yakoze ibitaramo 31 bitandukanye yarangije mu Cyumweru kimwe, ibi akaba yarabikoreye muri Zimbabwe no muri Afurika y’Epfo, byari bigamije gukuraho agahigo k’umunya-Australia Mark Murphy wakoze ibitaramo 30 binyuranye hagati ya 14-20 Kanama 2007.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!