Ibyo wamenya kuri Cappuccino LBG, waririmbye muri Wenge Musica uherutse gukorana indirimbo na The Ben

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020, umuhanzi ukomeye muri RDC uri mu bakoranye bya hafi na Noël Ngiama Makanda uzwi nka Werra Son by’umwihariko muri Orchestre Wenge Musica, Cappuccino LBG yasohoye indirimbo “On ne sait jamais” yakoranye na The Ben.

Ubusanzwe amazina ye bwite, ni Mukendi Mukandila Serge ariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamuzi nka Cappuccino LBG.

Cappuccino LBG mu minsi ishize yakoranye indirimbo na The Ben, bayise “On ne sait jamais” yasohokanye n’amashusho yayo yakozwe na Meddy Saleh. Iyi ikazaba iri kuri album ye nshya yise "Afro zik bio".

Cappuccino LBG yavukiye i Lubumbashi tariki 15 Kamena 1983, yinjiye mu muziki akiri umwana kuko ku myaka umunani gusa yari yatangiye kuririmba muri korali yo mu rusengero rw’iwabo.

Agize imyaka 15 y’amavuko, yinjiye mu itsinda ry’abaririmbyi "La Financia Esthetica" ryamenyekanye cyane ku ishuri aho yigaga.

Mu 2004, uyu musore yinjiye mu itsinda ry’abacuranzi b’umuhanzi w’icyamamare muri RDC, Werra Son .

Muri Wenge Musica Maison Mère ya Werrason, Cappuccino LBG yahamaze imyaka icumi, bakoranye nyinshi muri album zamenyekanye cyane z’uyu muhanzi wamamaye bihambaye muri Afurika.

Nyuma y’imyaka icumi abarizwa muri Wenge Musica, Cappuccino LBG yatangiye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, agamije kugerageza kuzamura izina rye mu muziki wa RDC.

Indirimbo nshya yumvikanamo The Ben, yagiye hanze mu gihe uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo “Kola”, benshi mu bakunzi be bakaba bategereje amashusho yayo.

Cappuccino LBG waririmbye muri Wenge Muzika yakoranye indirimbo na The Ben
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe The Ben amaze iminsi asohoye iyitwa Kola iri mu zigezweho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .