Uyu mukobwa ubyinira Kenny Sol, ubusanzwe yitwa Uwase Nadia akaba umubyinnyi ubimazemo imyaka icumi.
Bianca warangirije amashuri yisumbuye muri ‘Ecole Secondaire Saint Joseph Le Travailleur’, ibijyanye no kubyina yabyigiye muri Club Rafiki ari naho yakuriye.
Yabyiniye abandi bahanzi nka Diamond, Zuchu, Jux n’abandi. Yihebeye ibijyanye n’uyu mwuga ashyira ku ruhande ibyo gushaka akandi kazi.
Ati “Narize narasoje ariko nasanze kubyina byantunga mpitamo kwibyinira. Nahisemo kubanza kurangiza amasomo yanjye kugira ngo nereke abakunze kwita abakora aka kazi ibirara, ko byose bishoboka.”
Uyu mukobwa yavuze ko yinjiye mu bijyanye no kubyina ahembwa amafaranga make umubaza akanamutera isoni, ahamya ko kuri ubu ari mu babyinnyi binjiza agatubutse cyane ko hari n’igitaramo yigeze guhembwamo miliyoni 2Frw.
Ati “Nigeze kujya mu ndirimbo ya Danny Vumbi, iyo ntekereje amafaranga bampembye ndicuza, icyakora nabyo sinabinenga kuko iyo ushaka kuzamuka uhera kuri ayo make ukagenda uzamuka.”
Bianca uvuka i Nyamirambo ho mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko kubyina kwe abifata nk’impano.
Kuva ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatangirira i Musanze kugeza ku giheruka kubera mu Karere ka Ngoma, Bianca ni umwe mu bavugisha abatari bake bitewe n’umwihariko we wo gufasha Kenny Sol ku rubyiniro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!