Iyi iri mu bwoko bw’iz’uruhererekane yakozwe n’Umunyamerika Tyler Perry umaze kumenyekana mu gutunganya zitandukanye.
Uyu mugabo w’imyaka 55 ni we wakoze zamamaye zirimo Star Trek (2009), Alex Cross (2012), Gone Girl (2014), Teenage Mutant Ninja Turtles: Out of the Shadows (2016), Vice (2018), Those Who Wish Me Dead (2021), Don’t Look Up (2021), Divorce in the Black(2024) n’izindi.
Kuri ubu yongeye kuvugwa nyuma y’igice gishya cya “Beauty in Black” cyarangiye bamwe bagifite amatsiko.
Ni ifite ibice bibiri ndetse icya kabiri cyayo giheruka kujya hanze ku wa 06 Werurwe 2025. Ni mu gihe buri gice gifite ibice umunani. ‘Season’ ya mbere yose igizwe n’ibice 16, yagiye hanze ku wa 24 Ukwakira 2024.
“Beauty in Black” ivuga ku nkuru y’ubuzima bw’abagore babiri bafite inzira zitandukanye, ariko ubuzima bwabo bukaza kwivanga mu buryo butunguranye.
Muri iyi filimi Taylor Polidore Williams akina nka Kimmie, uba ari umukobwa wirukanwe na nyina iwabo agahura n’ibibazo by’ubuzima, mu gihe Crystle Stewart akina nka Mallory Bellarie, umugore w’umukire ubarizwa mu muryango wa Bellarie uba ufite sosiyete ikomeye ikora ibijyanye n’ubwiza yitwa ‘Beauty in Black’.
Kimmie yisanga mu muryango wa Bellarie ndetse akaza kumenya ko ufite amabanga akomeye, aho igice kimwe cy’uyu muryango kiyobora Beauty in Black, mu gihe ikindi cyiyobora akabari gakoreshwa nk’ubwiru bw’ubucuruzi bw’abantu. Ibintu bifata indi ntera iyo Sylvie (murumuna wa Kimmie) , ashimuswe mu gice cya Mbere.
Kimmie akora ibishoboka byose ngo amurokore, ari naho itangira kuzamo uruvangitirane rw’inkuru zitandukanye.
Ku rundi ruhande ariko nubwo Kimmie aba ari muri ibi bibazo, yatunguwe n’uko Horace Bellarie, uba ukuriye uyu muryango wa Bellarie, yamusabye ko barushinga.
Horace aba afite indwara ikomeye kandi yifuza kudasigira ubukungu bwe abahungu be ahubwo agahitamo uyu mukobwa kuko aba amubonamo ubushobozi bwo kutazabusesagura.
Ubushakashatsi bukorwa n’inshuti ya Kimmie, Rain, bwerekana ko Horace afite umutungo wa miliyoni $376. Igihe Kimmie yemeye kubera uyu mugabo umugore, yahise aba umwe mu bagize umuryango wa Bellarie, bityo atangira guhura n’ikibazo gikomeye cyo guhangana n’ibibazo uyu muryango uba ufite no kwiyakira nk’uwinjiye mu banyamafaranga.
Abana ba Horace bagerageza guhagarika ubu bukwe, ariko bikanga kuko bisanga Kimmie yaramaze kuba mukase ndetse n’umuyobozi muri Beauty in Black.
Netflix yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’iyi filimi ntabwo iratangaza niba izakomeza, ariko Tyler Perry wayikoze yaciye amarenga y’uko hazajya hanze ‘Season’ ya kabiri yayo, ubwo yabazaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga niba biteguye kuyibona koko.
Kuva “Beauty in Black” yajya hanze yahise ijya ku mwanya wa kane kuri Netflix muri zarebwe cyane zikijya hanze muri icyo gihe. Yari ifite miliyoni 5,6 z’abayirebye mu minsi ine ya mbere.
Mu cyumweru cya kabiri, yarazamutse igera ku mwanya wa mbere kuri Netflix hagati ya tariki 28 Ukwakira na 3 Ugushyingo 2024, igera kuri miliyoni 8,7 z’abayirebye.
Reba agace ka kabiri ka ‘Beauty in Black




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!