Ibyo wamenya kuri Album ‘Shani’ ya Dj Miller, igiye kumurikwa nyuma y’amezi 8 yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Kenshi iyo umuntu yitabye Imana hari igihe n’ibye bihita byibagirana, si kenshi umuntu ataha ngo imishinga ye ikomeze gusa DJ Miller ugiye kumara amezi umunani avuye mu Isi, imishinga yasize ikomeje gutunganywa ku bufatanye bw’inshuti ze ndetse n’umuryango we.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, aba hafi y’umuryango wa DJ Miller n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro mu Rwanda basogongejwe kuri Album yasize yitwa ‘Shani’.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu bake bitewe n’uko igihugu kiri mu bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19.

Iyi album byitezwe ko izamurikwa ku mugaragaro tariki 4 Ukuboza 2020, binyuze ku rukuta rwa Youtube rwa DJ Miller n’imwe mu ma televiziyo yo mu Rwanda itahise itangazwa.

Ni album iri mu njyana ya Afrobeat na Hip Hop, iriho indirimbo nyinshi zishobora kwifashishwa mu tubyiniro ku buryo abantu bizihirwa nka Enjoyment yahurijemo bagenzi be. Zose uko ari 10 zumvikanamo ijwi rye.

Imwe mu ngingo ziririmbwa kuri iyi album ni urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu, izirata uburanga bw’igitsinagore n’ibindi ariko mu buryo bubyinitse.

Urukundo yakundaga umwana we, n’uburyo ari umwe mu batumaga inganzo ye ibyuka ni kimwe mu byo bagendeyeho bitirira ‘Shani’ album yasize akoze.

Iyi album yisangije kuba ihuriweho n’abahanzi batandukanye barimo abafite amazina akomeye ndetse n’abandi bakizamuka.

Iriho indirimbo 10 yakoranye n’abandi bahanzi zirimo; Miller ya Rita Ange Kagaju, Koco yakoranye na Peace na Passy Kizito, Tik Tak yafatanyije na Kivumbi na Jasmine, Vutu yahuriyeho na Safi Madiba.

Hariho kandi Aiming for stars ya DJ Miller na Mike Kayihura na Ariel Wayz, Homies over hoes ya DJ Miller na Saxon, No Wahala ya DJ Miller na Peace Jolis, I am the best yafatanyije na Riderman na OG The General, You got me yakoranye na Amalon ndetse na Enjoyment ya DJ Miller, DJ Toxxyk, DJ Marnaud na DJ Pius.

Izi ndirimbo zatoranyijwe ku mubare munini w’izo yari yarakoze ariko zitarasohoka. DJ Miller wakoranaga bya hafi na Davydenko yari yaramubwiye ko yifuza kumurika album ye ya mbere.

Nyuma y’uko atabarutse, Davydenko yabwiye IGIHE ko agiye gukora uko ashoboye kose akarangiza izi ndirimbo ndetse hagakorwa ibishoboka Album ye ikajya hanze.

Uyu mugabo wari ufite izi ndirimbo ariko zitararangira cyane ko benshi mu bahanzi DJ Miller yifuzaga gukorana nabo babaga batarashyira amagambo mu bitero byazo, yabwiye IGIHE ko amaze igihe akora kuri izi ndirimbo afata amajwi y’abari batararirimbamo no kuyatunganya kugeza ubwo zisohotse.

Usibye Davydenko, iyi album yakozweho na Madebeats wabafashije mu gutunganya amajwi neza.

Yaba Davydenko na Madebeats bakoze kuri iyi album babwiye IGIHE ko bashimishijwe n’uko ibyo biyemeje birangiye kuko umusaruro w’akazi DJ Miller yasize akoze ubonetse.

Benshi mu bitabiriye uyu muhango baganiriye na IGIHE nyuma yo kumva izi ndirimbo bavuze ko Enjoyment DJ Miller yakoranye na DJ Toxxyk, DJ Marnaud na DJ Pius ari imwe mu zizashimisha abakunzi b’umuziki bazabasha gutunga iyi album.

Nigihozo Hope umufasha wa DJ Miller we yahishuye ko kuri iyi album akunda bikomeye indirimbo Vutu umugabo we yakoranye na Safi Madiba.

Avuga kuri iyi album, uyu mugore wa DJ Miller yagize ati” Ni album ikaze kuko yakozwe n’umuntu ukaze cyane.”

Umuhango wo kumva iyi Album wahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya DJ Miller

Ubusanzwe DJ Miller yizihizaga isabukuru y’amavuko tariki 1 Ukuboza, ku wa 30 Ugushyingo 2020 ubwo benshi bari bahugiye kumva album yasize akoze, Anita Pendo yatunguranye azana umutsima abantu bakata ku munsi w’amavuko awuhereza umufasha wa DJ Miller mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’uyu mugabo uherutse kwitaba Imana.

Hope Nigihozo umufasha wa DJ Miller yavuze ko ari ibintu byamutunguye kuko atari azi ko uyu mutsima wateguwe.

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana ku wa 5 Mata 2020 azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal.

DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party.

Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye aho yanakoranaga n’abahanzi b’ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye. Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae”.

Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa Stamina, Un Million c’est Quoi na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

Mu mwaka ushize yari yashyingiranywe na Hope Nigihozo ndetse mu Ukuboza bibaruka imfura y’umukobwa bise “Shani”.

Hope Nigihozo afatana ifoto y'urwibutso na Lucky Nzeyimana, Umunyamakuru wa RBA wari witabiriye uyu muhango
Buri wese winjiraga yafataga ifoto y'urwibutso
Madebeats, Hope Nigihozo na Arstide Gahunzire uhagarariye inyungu za The Mane
David Bayingana na DJ Mupenzi bageze ahabereye ibi birori
Kivumbi uri mu bakoranye indirimbo na Dj Miller yari yitabiriye
MC Nario niwe wayoboye uyu muhango
Hope Nigihozo yashimiye buri wese witabiriye ubutumire bwe
DJ Pius ni umwe mu bakoranye na nyakwigendera igihe kinini
Social Mula na Peace Jolis bageze ahabereye ibi birori
DJ Marnaud yumva album ya DJ Miller babanye nk'abavandimwe
Social Mula ari kumva album ya DJ Miller yagizeho uruhare
Hope Nigihozo umufasha wa DJ Miller yumva indirimbo umugabo we yasize akoze
Kumva izi ndirimbo byari ukwifashisha ecouteurs
DJ Toxxyk niwe wavangaga izi ndirimbo
Umufasha wa DJ Miller yafatanye ifoto n'abagize uruhare mu ikorwa ry'iyi album
Kivumbi,Dj Marnaud, Dj Pius na OG The General
Saxon, Hope Nigihozo, B Threy na Davydenko wagize uruhare runini mu ikorwa ry'iyi album
Ibi birori byahuriranye n'umunsi mukuru w'amavuko we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .