Jay Polly mu munyenga w’urukundo rushya n’umukobwa ukorera ubushabitsi muri Kenya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi hari amakuru ahamya ko urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Jay Polly n’inkumi yitwa Kayonga Kessy yigeze no kuba umunyamakuru kuri Family Tv mu myaka yashize.

Kayonga usanzwe ari umucuruzi w’imyenda muri Kenya ari no mu myiteguro yo gufungura iduka mu Rwanda mu rwego rwo gukorera hafi y’umukunzi we.

Urukundo rwa Jay Polly na Kayonga rwatangiye kuvugwa mu mpera z’Ugushyingo 2020, ubwo ku mbuga nkoranyambaga basangizaga ababakurikira amafoto atandukanye aherekejwe n’amagambo y’urukundo.

Si benshi bahise bakira inkuru y’uru rukundo, icyakora inshuti za hafi zabo zihamya ko ruhagaze neza.

Umwe mu nshuti zabo wahaye IGIHE amakuru yahamije ko uyu muraperi afite umukunzi mushya nyuma yo gutandukana n’umufasha we bari bamaranye imyaka itanu.

Kayonga usanzwe ari umucuruzi w’imyenda i Nairobi muri Kenya yafashe icyemezo cyo gufungura iduka mu Rwanda mu rwego rwo kwegera umukunzi we.

Uyu mukobwa wari mu Rwanda kuva COVID-19 yakwaduka, mu minsi ishize yasubiye i Nairobi gukurikirana ubucuruzi bwe no kubushyira ku murongo kuko imbaraga nyinshi agiye kuzishyira mu Rwanda.

Usibye kuba ashaka kwiyegereza umukunzi we, amakuru yizewe ahari ni uko Jay Polly agomba no kugira uruhare mu kumenyekanisha ibicuruzwa by’umukunzi we.

Mu kiganiro kigufi na Kayonga yemeye ko agiye gufungura iduka mu Rwanda, mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bwe.

Yagize ati ”Mu minsi iri imbere Imana nimfasha ndafungura iduka ry’imyenda mu Rwanda, gusa nubwo ritaratangira abayishaka bankurikira ku mbuga nkoranyambaga, ngerageza kubagezaho iyo bashimye kuko mfite abantu dukorana mu Rwanda.”

Uyu mukobwa abajijwe niba ashaka kwegera umukunzi we, yaruciye ararumira, avuga ko nta byinshi yabitangazaho, igisubizo kimeze nk’icyo yatanze abajijwe ku rukundo rwe na Jay Polly.

Bivugwa ko urukundo rwa Jay Polly na Kayonga rwarushijeho gukomera ubwo uyu muraperi yari amaze gutandukana n’uwahoze ari umugore we Uwimbabazi Sharifa muri Kanama 2020.

Kuva inkuru za Kayonga na Jay Polly zajya mu itangazamakuru, ntabwo uyu muraperi aragira icyo azivugaho, iyo ugerageje kumubaza ku mubano we n’uyu mukobwa, amahitamo ye aba gusubika ikiganiro.

Jay Polly amuvugaho yagize ati "Ni inshuti yanjye, ibindi nibaza ko niba ari byo muzagenda mubibona ariko nibitanaba byo ubwo ntabyo muzabona.”

Kayonga ni umukobwa wa gatatu ukundanye na Jay Polly mu bamenyekanye. Mu 2015 nibwo byamenyakanye ko Jay Polly asigaye abana n’umukunzi we wa kabiri Uwimbabazi Sharifa yari amaze gusimbuza Nirere Afsa Fifi babyaranye imfura ye.

Nyuma y’imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo nubwo nta sezerano bari bafitanye baje gutandukana muri uyu mwaka nyuma y’amakimbirane yakunze kuvugwa hagati yabo yanavuyemo ifungwa rya Jay Polly wari wakuye umugore we amenyo.

Uyu mukobwa usanzwe ari umushabitsi muri Kenya agiye kwagurira ubucuruzi bwe mu Rwanda
Umukunzi w'uyu muraperi ati "Urumuri rw'iki Jay Polly?''
Jay Polly yagize ati "Kuva mu mwijima ugahita winjira mu rumuri"
Kayonga Kessy ni umukunzi mushya w'umuraperi Jay Polly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .