Amakuru IGIHE ifite ni uko mu minsi ishize ubuyobozi bwa Universal Music bwari i Kigali, icyakora kuko bakeneye abafite impano mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi baza kubona ibihangano byakozwe n’uwitwa Fayzo babenguka impano ye.
Nyuma yo gushima ibihangano bye, ubuyobozi bwa Universal Music bwashatse nimero ze bamusaba ibindi bihangano yakoze ndetse n’ibindi bari bakeneye kumumenyaho.
Nyuma yo kwiga ku byo bamusabye, Fayzo yatumiwe by’iminsi itatu muri Singapore aho ari gukorera igeragezwa kuva ku wa 16 Kanama 2024 kugeza ku wa 18 Kanama 2024.
Nyuma y’iri geragezwa nibwo Fayzo azamenya niba yahabwa akazi muri Universal Music cyangwa niba basanze ubushobozi bwe butari ubwo kwizerwa.
Ku rundi ruhande ntabwo byadukundiye kuvugisha uyu mugabo ngo tumenye niba igeragezwa arimo ari iryo gukora muri Universal Music mu ishami ryayo ryo muri Singapore cyangwa ari Universal Music yo ku rwego rw’Isi.
Tuyishime Faycal Hassan uzwi cyane nka Fayzo, ni umwe mu bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda nk’umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi kandi nyinshi zakunzwe mu myaka igera kuri 15 amaze muri ako kazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!