00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabiro Guitar agiye gushyira hanze album ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 June 2022 saa 04:56
Yasuwe :

Gabiro Guitar yamaze gutangaza ko ari kwitegura gusohora album ye ya mbere yise ‘Girishyaka’ ikubiyeho indirimbo 10 amaze igihe akoraho ndetse zirimo enye yakoranye n’abandi bahanzi barimo n’abo hanze y’u Rwanda.

Kuri iyi album nshya ya Gabiro hariho indirimbo ‘Juju’ yakoranye n’Umunya-Nigeria Fiokee ndetse na Neza Umunyarwandakazi utuye muri Canada ariko ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika.

Hariho kandi indirimbo ‘Imizi’ yakoranye na Grey C wo muri Nigeria hakabaho n’izindi zirimo Akaninja yakoranye na Bushali ndetse iri no hanze, ‘Kole’ yakoranye na France bose b’Abanyarwanda.

Gabiro watangiye umuziki mu 2010, avuga ko abashije gukora iyi album nyuma y’iminsi afashe icyemezo cyo kureka ibindi byose umuziki akawugira umwuga kuri ubu ari nawo umutunze.

Ati “Njye ubu umuziki niko kazi kanjye ka buri munsi, nibwo buzima bwanjye. Nta kindi nshaka kuwuvangira.”

Gabiro winjiye mu muziki ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame yabaga ku nshuro ya kane, yahise akomerezaho atangira urugendo yanakozemo indirimbo nyinshi zakunzwe.

Zimwe mu ndirimbo Gabiro yakoze zakunzwe cyane muri icyo gihe harimo; Karolina, Kakadance, n’izindi nyinshi.

Uyu musore avuga ko kuba yarikoranaga umuziki, nta bufasha mu bijyanye n’amikoro ari ibintu byamugoraga cyane.

Mu 2019 yaje gufata icyemezo ahagarika umuziki ajya gushakisha amikoro mu bindi, nyuma y’igihe gito atangiye akazi gashya Covid-19 yahise yaduka iramubangamira asanga nta yandi mahitamo afite uretse gukora umuziki.

Aha niho yigiriye inama yo kwisunga inshuti ze bashinga sosiyete yitwa Evolve Music Group inategura ibitaramo, iyi ikaba ari nayo imufasha nubwo kugeza ubu afite ibindi bigo mpuzamahanga bakorana.

Nyuma yo kongera kugaruka mu muziki, mu 2021 Gabiro yaje gusohora EP yise ‘Criminal Love’ ikaba ariyo yari iriho indirimbo ‘Igikwe’ yakunzwe cyane bimuha imbaraga zo guhita akomerezaho kugeza ubwo akoze kuri iyi album ye ya mbere.

Gabiro The Guitar amaze umwaka yiyemeje kumaramaza mu muziki we
Gabiro The Guitar agiye gusohora album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .