Ibyo wamenya ku rugendo rwa Bagenzi Bernard wafashije abarimo Meddy kwinjira mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Bagenzi Bernard uyobora Incredible Record ni umwe mu bagabo bamaze gufasha abahanzi batari bake mu Rwanda mu myaka hafi 15 amaze mu muziki.

Uyu mugabo benshi bamuzi nk’utunganya indirimbo z’abahanzi yaba mu buryo bw’amashusho ndetse n’amajwi. Abamuzi ukundi bamufata nk’ufasha abahanzi (Manager).

Bagenzi winjiye mu muziki akiri umwana, yatangiye kuririmba mu 2006; icyo gihe yari mu kigero cy’imyaka 15.

Avuga ko we yagize amahirwe yuko iwabo bamwumvaga ndetse bakamushyigikira mu byo yakoraga.

Yagize ati ”Mukecuru wanjye yaranshyigikiye. Yarambwiye ati niba ubikunze bigerageze nyine ubwo nibyanga nzagushyigikira mu bindi.”

Bagenzi watangiye ari umuhanzi, yakoze indirimbo zinyuranye, icyakora nyuma y’igihe gito afata icyemezo cyo kubivamo.

Ati ”Njye buriya ndi umuntu ukunda kwitekerezaho cyane, umunsi umwe naricaye ndibaza nti uwatondekanya abahanzi beza 10 mu Rwanda nazamo? Aha nibwije ukuri nsanga ntarimo, mpita mfata icyemezo cyo kubivamo ntangira gukora ibindi natekerezaga ko nshoboye.”

Bagenzi wari watangiye kwiga gucuranga no gufata amashusho y’indirimbo, yahisemo gukomeza kubishyiramo umuhate.

Ibi yabyize imyaka itatu mbere yuko mu 2010 atangira kubikora. Yaje guhura na Meddy ndetse ni we muhanzi wa mbere bakoranye.

Yakomeje ati "Muyoboke ni umuntu twajyaga tuganira, yambwiye ko afite ibintu byinshi arimo anyereka Meddy nk’umuhanzi w’umuhanga umuntu yafasha.”

Bagenzi watangiye ari umuhanzi akaza kubivamo, yagize igitekerezo cyo gufata umuhanzi bagakorana guhera kuri zeru bakazamukana.

Ati ”Uhereye ku ndirimbo ‘Ngirira ubuntu’ niho twahereye. Meddy yari umusore uzi icyo ashaka.”

Nyuma yuko aba-producers benshi banze gukorera Meddy, Bagenzi avuga ko Lick Lick ariwe wabashije kumva umuziki we akemera kumukorera indirimbo, ati “Ndibuka ko ’Amayobera’ ari nayo ya mbere yayikoreye ubuntu.”

Nyuma y’umwaka umwe n’igice Meddy yatandukanye na Bagenzi cyane ko nta masezerano bari bafitanye.

Icyo gihe ngo yahise atangira gukorana na Olivis waje kumenyekana cyane muri Active. Icyakora Bagenzi avuga ko na we batamaranye igihe kinini kuko baje gutandukana.

Umunsi umwe Bagenzi yakoze indirimbo yifuza kuyihurizamo abahanzi bazi kubyina, bituma yiyambaza Olivis, Tizzo na Derek.

Nyuma yuko iyi ndirimbo isohotse yaramenyekanye cyane, Bagenzi yahise yicarana na ba bahanzi abasaba gukora itsinda birangira baryemeje.

Aho ni ho havukiye ’Active’, itsinda ryakunzwe cyane mu muziki, cyane ko ryari rifite impinduka zo kuririmba ariko banabyina. Si ibintu byarambye cyane kuko baje gutandukana iri tsinda rijya muri Infinity Record yaje kuvamo New Level.

Bagenzi avuga ko ataramenya ikintu cyamutandukanyije na Active, ati ”Nubu sindamenya icyo twapfuye, ntawishyuzaga undi cyangwa indi mpamvu, narabyutse numva ngo bahisemo gukorana nabo bakoranaga icyo gihe.”

Mu kubara iyo nkuru, Bagenzi avuga ko gutandukana n’abo basore bitamuciye intege mu rugendo rwe rwo gushyigikira abanyempano.

Ati ”Sinjya mbabazwa nuko umuntu yagiye, nzi ko n’umwana avuka nyina agapfa we akarerwa n’amata gusa kandi agakura.”

Akimara gutandukana na Active, Bagenzi wari umaze kwiga isomo ryo gufasha umuhanzi umwe, yigiriye inama yo gufata abahanzi benshi kugira ngo arebe ko hazavamo uwo bakorana.

Iki gihe yafashe Danny Nanone, Davis D, Khalfan, Young Grace, Aime Bluestone na Ciney. Imikoranire n’aba bahanzi ntabwo yarambye kuko bahise batandukana bidateye kabiri.

Muri uru rutonde rw’abahanzi batari bake, Bagenzi yasigaranye Davis D yaje kongeraho Kevin Kade, umwe mu bahanzi bashya ariko bagaragaza amashagaga mu muziki.

Bagenzi avuga ko atarenganya aba bahanzi kuko batabonaga ibyo ari kubaka, bityo gufata icyemezo cyo kugenda akaba atabibahora.

Uyu mugabo avuga ko yagowe bikomeye nuko yinjiye mu bintu atize, mu gihe bisaba ubundi bumenyi ndetse n’ubushobozi.

Ati ”Ibintu dukora barabyiga mu ishuri, twe twigiye mu kazi. Mu kubigerageza rero dukoreramo amakosa menshi cyane. Icya kabiri ni ugushaka gukora ibintu nta bushobozi dufite. Ugasanga turi gufata amafaranga yagakoze ibintu mu rugo ukayashora mu muziki.”

Bagenzi Bernard yishimira ko Abanyarwanda basigaye bakunda umuziki w’abahanzi babo kuruta mu bihe byashize. Icyo avuga gisigaye ni ukumenya niba abahanzi batanze umuziki mwiza wabinjiriza amafaranga.

Ikiganiro na Bagenzi Bernard

Bagenzi Bernard yatangiye umuziki ari umuhanzi
Ubwo yari akiri umuhanzi, bari kumufata amashusho y'indirimbo ye
Bagenzi Bernard ari ku rubyiniro na Riderman
Nyuma yo gushyira ku ruhande ibya muzika, Bagenzi yongereye ubumenyi mu gufata amashusho y'indirimbo z'abahanzi no kuzikora mu buryo bw'amajwi
Bagenzi yahereye kuri Meddy afasha abahanzi
Ubwo yari amaze gusinyisha abahanzi benshi, nyuma yo gutandukana na Active
Bagenzi umwe mu bagezweho bakora amashusho y'abahanzi neza
Bagenzi (uwa kabiri uturutse ibumoso) ubwo yagiraga amahirwe yo guhura no kwifotozanya na Perezida Kagame
Bagenzi yishimira urwego umuziki ugezeho n'uburyo Abanyarwanda basigaye bawukunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .