Ibyo wamenya ku ndirimbo yahurijwemo Amb Joe Habineza, Eric Bakame, Haruna Niyonzima n’abandi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize havuzwe amakuru y’uko Ambasaderi Joe Habineza ari gukora indirimbo yitwa “One song one nation’. Kuri ubu yashyizwe hanze, aho yumvikanamo amajwi y’abandi bantu bazwi nka Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Haruna Niyonzima n’abandi benshi bazwi.

Iyi ndirimbo yashibutse ku gitekerezo cya Iyakaremye Fred wahuje abantu batandukanye bafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda.

Ni indirimbo ahamya ko izafasha mu bukererugendo bushingiye ku muco kuko izajya yifashishwa mu birori bitandukanye byo kwakira ba mukerarugendo batandukanye mu rwego rwo kubereka uko abanyarwanda b’ingeri zose bizihirwa.

Iyakaremye yabwiye IGIHE ko yifuje gukorana n’abantu badasanzwe bakora umuziki kuko mu rwego rwo kuzana ikintu kidasanzwe abantu batari biteze.

Iki ni nacyo cyatumye ahuza abantu b’ingeri zitandukanye barimo abakinnyi mu mikino ikunzwe mu Rwanda, abanyamakuru, umunyarwenya, abaturage basanzwe n’umuyobozi.

Iyi ndirimbo irimo Ambasaderi Habineza Joseph benshi bita Joe, Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi Haruna Niyonzima, Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Eric Ndayishimiye Bakame, Umunyamakuru w’imikino Jean Luc Imfurayacu, Umunyamakuru w’imyidagaduro Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Umuhanzi Peace Jolis, umunyarwenya Clapton Kibonke, Nijimbere Gilbert ukina mu ikipe ya Patriots Basket Ball Club n’itsinda ry’abaturage basanzwe bitwa ‘Indatwa na Barerwa’.

Iyakaremye avuga ko iyi ndirimbo yakomotse ku gitekerezo cyo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

‘One song one nation’ yavuze ko ari igikorwa ngarukamwaka biteganyijwe ko kizajya gihuza abantu batandukanye mu gihe kimwe yaba mu ndirimbo ndetse n’ibindi bigamije guteza imbere ubukerarugendo.

Imfurayacu Jean Luc umunyamakuru wa B&B FM Umwezi ari muri iyi ndirimbo
Bwa mbere Bakame Eric yumvikanye aririmba mu ndirimbo
Haruna Niyonzima usanzwe azwiho kuririmba, yifashishijwe muri iyi ndirimbo
Amb. Joe Habineza yari yahishuye izina ry'iyi ndirimbo
Clapton Kibonke yumvikana muri iyi ndirimbo nk'umuraperi
One song one nation, indirimbo yahuriwemo n'abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro y'u Rwanda
Eric Bakame ari kumwe na Fred Iyakaremye (wambaye ingofero) akaba ari nawe nyir'igitekerezo cy'iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .