Ibyo wamenya ku mushinga “Ikiringo” ugamije guteza imbere imbyino gakondo z’Abanyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Kanama 2020 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Imbyino gakondo z’Abanyarwanda ntizirangirira ku gushayaya no guhamiriza gusa. Ni urutonde rurerure ruriho n’izindi zizwi mu duce tumwe na tumwe kandi zinakunzwe cyane mu muco Nyarwanda nk’Ikinimba, Ikinyemera no Gusaama.

Ubwinshi bw’izi mbyino zikundwa n’abatari bake ariko zitazwi na benshi zishobora gukendera hatagize igikorwa kwatumye Ikigo cyitwa Bene Dico Ltd gifata icyemezo cyo kuzikoraho ubushakashatsi no kuzisigasira.

Izi mbyino zashoboraga kuburirwa irengero bitewe nuko aho zikomoka abazikora atari byo bibatunze, bagahitamo kureka kubyina ahubwo bakigira mu bindi bigize ubuzima bwa buri munsi.

Umuyobozi wa Bene Dico Ltd, Ngabonziza Benoit, yavuze ko mu byabahagurukije bagatangiza umushinga bise ’Ikiringo’ ni uko bari bamaze igihe babona izo mbyino zibyinwa mu buryo butari ubw’umwimerere.

Yagize ati “Hari igihe ujya nko mu birori ugasanga hari umuntu umwe uzi kubyina izi mbyino. Bitewe nuko atari umuco we akavangamo n’ibindi. Ibi byatumye dushaka uko twazikoraho ubushakashatsi kugira ngo tunabashe kuba twaziteza imbere ariko tunafashe abashaka kwiga uko zibyinwa.”

Ikiringo ni umushinga ugamije gushakisha imbyino gakondo zazimiye cyangwa zitakigaragara, zikigishwa abakiri bato cyangwa n’abakuru batari aho ziba.

Ngabonziza yavuze ko nubwo mu Rwanda hari imbyino nyinshi atari abantu benshi bazizi.

Uyu mushinga ku ikubitiro wahereye ku mbyino eshatu arizo Ikinimba, Ikinyemera no Gusaama [imbyino ikoreshwa cyane n’abatuye mu Kirwa cyo ku Nkombo].

Izi bahereyeho bazikozeho filime mbarankuru yerekana uko zibyinwa ndetse banafata amashusho ashobora kuzigisha abantu.

Muri uyu mushinga, imbyino zibanzweho zafatiwe mu Turere twa Gicumbi, Burera na Rusizi ku Nkombo; aho watanze akazi ku bantu 84 bashinzwe kwigisha abakiri bato uko zibyinwa.

Usibye kwigisha abakiri bato ariko umushinga “Ikiringo” uzajya ufasha abahanga mu kubyina gakondo kuba babona aho bataramira mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyaba gitanze agahenge.

Kugeza ubu muri uyu mushinga “Ikiringo”, bafashe amashusho y’amatorero atandukanye.

Barifuza kuyasangiza Abanyarwanda binyuze ku mbuga zitandukanye zabo, mu rwego rwo gufasha abantu kugira ubumenyi bwisumbuyeho kuri izi mbyino.

Ngabonziza avuga ko uyu mushinga uzagira inyungu ku baturage no ku gihugu.

Yakomeje ati ”Ababyinnyi bazagira inyungu zitandukanye, hari iz’amafaranga ariko hari n’izo kumenyekanisha umuco wabo, reba iyo usanze nk’umuco w’iwanyu umuntu ari kuwica nawe birakubabaza. Igihe tuzaba tubamamariza imbyino bizatuma umuco wabo umenyekana. Ni inyungu ku gihugu kuko tuzaba turi kurinda ko izi mbyino zizimira.”

Nubwo ariko uyu mushinga wibanze ku mbyino eshatu Ikinimba, Ikinyemera, Gusaama giteganyijwe ko uzakomereza no mu tundi duce dutandukanye.

Umushinga wiswe “Ikiringo” watangiye mu 2018, kuva icyo gihe hategurwaga gahunda zo kuwumurika no kunoza uko uzabyazwa umusaruro.

Ikiringo ni umushinga ugamije gusigasira imbyino gakondo
Mu gushakisha umwimerere w'imbyino gakondo, uyu mushinga wageze aho zikomoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .