00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku muhanzi w’Umunya-Jamaica wiyise ’Mutabaruka’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 July 2022 saa 11:27
Yasuwe :

Allan Hope wamenyekanye mu muziki nka Mutabaruka (izina yakuye mu Kinyarwanda) ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Njyana ya Reggae akaba umwe mu bubatse izina muri Jamaica no ku Isi yose.

Uyu mugabo wavutse 1952 ni umwe mu bagiye baharanira uburenganzira bwa muntu babinyujije mu bihangano bye.

Kimwe mu bintu bitangaje ku buzima bw’uyu muhanzi w’icyamamare muri Jamaica ni ukuntu yahisemo gukoresha izina yakuye mu Kinyarwanda mu muziki.

Icyakora ugiye kuganira kuri uyu muhanzi, usanga ari umugabo mbere yo kwinjira mu muziki wakoze mu Kigo cya Jamaica gishinzwe Itumanaho nyuma abivamo ajya kwibera umunyamakuru kuri radio zakunzwe cyane muri iki gihugu mu kiganiro cye ‘The Cutting Edge and Steppin Razor’.

Mutabaruka yavukiye anakurira mu Mujyi wa Rae Town muri Kingston, abana n’ababyeyi be na bashiki be babiri, ubwo yari agize imyaka umunani, se umubyara yaje kwitaba Imana akomezanya ubuzima n’abandi.

Uyu mugabo yize amasomo ya ‘Electronic’ mu Ishuri rya ‘Kingston Technical High School’ ari naho yavuye ajya gukora akazi yabanjemo.

Mu 1971 Mutabaruka yatangiye gukora umuziki mu buryo bweruye ndetse afata n’izina ry’ubuhanzi yakuye mu Kinyarwanda.

Natty Dread uri muri bake bazi neza uyu muhanzi mu Rwanda, yahishuye ko abantu bo muri Jamaica ari abantu bakunda gusoma cyane ndetse banyurwa n’amazina yo muri Afurika ari naho avuga ko uyu mugabo yakuye iry’Ikinyarwanda cyane ko ataragera mu rw’Imisozi 1000.

Mu 1971 ariko kandi ni bwo Mutabaruka yavuye muri Kingston ajya gutura mu Misozi ya Potosi n’umugore we n’abana babo babiri, aha ni ho yari atangiye kumenyekana kubera ibihangano bye.

Ibihangano bya Mutabaruka byibanda cyane kuri politiki, umuco, kwibohora kw’abirabura, ivangura, ubukene, ivangura rishingiye ku ruhu no ku gitsina hamwe n’iyobokamana.

Hagati ya 1960 na 1970 ni bwo Mutabaruka yatangiye kuba mu mpirimbanyi zaharaniraga ukwishyira ukizana kw’abirabura, icyo gihe ni bwo yatangiye gusoma no gukwirakwiza ibitabo bya Eldridge Cleaver umwe mu mpirimabyi ikomeye y’ubwigenge bw’abirabura. Icyo gihe cyari ikizira muri Jamaica gusoma ibi bitabo.

Muri ibi bihe kandi ni bwo Mutabaruka yatangiye kwinjira muri ‘Rastafari movement’ ahita areka gukata imisatsi ye ahubwo akayizinga ngo ibe ‘deadlock’ atangira na gufata amafunguro y’aba-rastafari azwi nka ‘Ital’ no gutangira kutambara inkweto kugeza n’ubu ntiziragera mu birenge bye.

Mu 1973 ni bwo uyu mugabo ibikorwa bye byatangiye gutegwa amatwi na rubanda biturutse ku mivugo yandikaga yiganjemo ubuzima bushaririye bw’abirabura n’ibindi.

Uyu mugabo yahisemo izina ry'Ikinyarwanda Mutabaruka arikoresha mu buhanzi bwe
Mutabaruka yahanze imivugo itandukanye yakoze ku mitima ya benshi
Uyu mugabo ibihangano bye bigaruka ku kurengera uburenganzira bwa muntu
Mutabaruka ni umwe mu bahanzi baharaniye ubwigenge bw'abirabura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .