Iki kigo abanyempano bakora ibijyanye no kudoda, gushushanya, gukora imideli, guhanga imitako itandukanye n’ibindi.
Nahimana Prince washinze Kigali Deaf Art Gallery akanaba umuyobozi wacyo, avuga ko igitekerezo cyo kwishyira hamwe bagifashe mu rwego rwo kwihangira imirimo.
Yagize ati "Twatangiye turi batatu, ubu tumaze kuba 12, icyo nakubwira ni uko harimo bake badafite ubumuga nk’ubwacu bifuje kuza tukabigisha ndetse bakaba basigaye babasha kwikorera ibyabo bihangano.”
Uyu musore warangije kwiga ibijyanye n’Ubugeni mu 2018, akigera mu Rwanda avuye kubiminuza muri Uganda, yabonye hari bagenzi be benshi bafite impano zifite aho zihuriye n’ibyo yize, afata icyemezo cyo kubahuriza hamwe kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Nahimana yavuze ko uretse kwiteza imbere ubwabo, ubushobozi bakura mu mpano bafite bubafasha no kwita ku bandi batishoboye.
Ati "Intego nyamukuru yatumye twishyira hamwe tugakora iki kigo, yari ukugira ngo twiteze imbere, ibyo dukora biduhe amafaranga yo kudutunga ariko tunabashe kwita kuri bagenzi bacu badafite ubushobozi.”
Nahimana avuga ko nka Kigali Deaf Art Gallery, isoko ryabo rikunze kuba abanyamahanga biganjemo abo bahurira mu mamurikagurisha bitabira.
Nahimana yashimiye Leta y’u Rwanda yaciye umuco wo gusabiriza ku bafite ubumuga, avuga ko ari ibyo kwishimira kuba hagenda hashyirwaho gahunda zitandukanye zibafasha kwiteza imbere.
Icyakora nk’ikigo gihuriyemo abanyempano batandukanye bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, asaba inzego zitandukanye kubafasha kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.
Ubufasha basaba no ubwo kwifashisha mu guhugura abafite ubumuga nk’ubwabo mu gihugu hose kugira ngo umubare w’abiteje imbere ukomeze kwiyongera.
Mu mikoranire y’abafite ubumuga na Kigali Deaf Art Gallery, ku kiguzi cy’ibihangano, buri wese atwara 80% naho 20% agasigara mu kigo.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!