00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cy’ubwiyunge? Ibyo wamenya ku iserukiramuco Kizz Daniel na Sheebah Karungi bazahuriramo i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 May 2022 saa 06:26
Yasuwe :

Kizz Daniel, Sheebah Karungi bategerejwe i Kigali mu gitaramo bazahuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Ish Kevin, Kivumbi, Ariel Wayz.

Ni igitaramo cy’iserukiramuco ryiswe ‘A Thousand Hill Festival’, rizajya riba buri mwaka. Ubu ni inshuro yaryo ya mbere.

Ni igitaramo aba bahanzi bo hanze y’u Rwanda bagiye gukora biyunga n’abakunzi b’umuziki batengushye mu bihe bitandukanye.

Kizz Daniel yaherukaga i Kigali mu 2016 mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu mbarwa, kikanatangira hashize amasaha menshi.

Bake bari bihanganiye Kizz Daniel nabo batashye bimyiza imoso kuko yabasondetse bishoboka.

Ubaze neza usanga icyo gihe uyu muhanzi yaramaze iminota 17 ku rubyiniro ahita yisubirira kuri hoteli yari acumbitseho, abandi bataha bivovota.

Iki gitaramo Kizz Daniel azagihuriramo na Sheebah Karungi nawe uzaba yiyunga n’abafana nyuma y’uko bamutegereje muri Kigali Summer Festival bikarangira atabashije kugera i Kigali ngo abasusurutse.

Sheebah Karungi aheruka i Kigali mu mpera za 2017 ubwo yataramanaga na Runtown mu gitaramo cyiswe ’Runtown Experience.

Yaje no gutarama mu cyasoje uwo mwaka cyinjiza abantu mu 2018 cya ’East African Party’.

Nyuma y’ibi bitaramo bibiri byasaga nk’ibikurikiranye, Sheebah Karungi yaje gutumirwa na The Mane Music mu gitaramo cyiswe Kigali Summer Festival cyabaye mu 2019 ariko birangira atitabiriye.

Sheebah Karungi yavuze ko byatewe n’impamvu zitamuturutseho ndetse Bad Rama wari wamutumiye ahahomba amafaranga yari yamwishyuye ngo azabashe kwitabira.

Icyo gihe abakunzi b’umuziki bagaragaje kutishimira kuba Sheebah Karungi atarabashije kwitabira iki gitaramo, babigaragariza mu buke bw’abitabiriye.

Muri iri serukiramuco Kizz Daniel na Sheebah Karungi bazahuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Ish Kevin, Kivumbi na Ariel Wayz bo mu Rwanda.

Byitezwe ko rizaba ku wa 12-13 Kanama 2022 kuri Canal Olympia.

Ku munsi wa mbere hazamurikwa ibihangano by’abanyabugeni n’imideli, hanyuma ku wa kabiri aribwo igitaramo kiba.

Sheebah Karungi aheruka i Kigali muri East African Party, igitaramo yahuriyemo na Ali Kiba nyuma yacyo atumiwe birangira atitabiriye
Mu 2017 Sheebah Karungi yataramiye i Kigali mu gitaramo cya Runtown Experience
Kizz Daniel agiye kwiyungira n'abafana i Kigali
Abahanzi bane bo mu Rwanda ni bo bazitabira iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .