00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyempano bashya mu muziki w’u Rwanda bagiye guhatanira ibihumbi 10$

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 June 2022 saa 11:19
Yasuwe :

Umuhungu n’umukobwa barusha abandi mu muziki bashyiriweho igihembo cy’ibihumbi 10$ mu irushanwa ryateguwe na Africa in Colors ku bufatanyije na MOCA ndetse na Equity distribution.

Africa in Colors ni iserukiramuco rigiye kubera mu Rwanda bwa kabiri, ryahujwe n’irya MOCA ubusanzwe ribera mu Bufaransa. Iri serukiramuco rizabera mu Rwanda kuva ku wa 30 Kamena 2022 kugeza ku wa 3 Nyakanga 2022.

Mbere y’uko iri serukiramuco ribera mu Rwanda, hatangiye gushakishwa abanyempano bahiga abandi mu kuririmba bazahabwa ubufasha bw’ibihumbi 10$, arenga gato miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Raoul Rugamba uhagarariye Africa in Colors, yavuze ko bashyizeho iri rushanwa mu rwego rwo gushakisha abanyempano babiri (umuhungu n’umukobwa) bazafashwa gutangira urugendo rwabo mu muziki.

Uyu musore yavuze ko byose ari ku bufatanye na sosiyete ‘Equity distribution’ ishinzwe gucuruza no kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi babarizwa muri Roc Nation ya Jay Z.

Abafite impano batarengeje imyaka 25, batangiye kwiyandikisha hifashishijwe ikoranabuhanga, aho basabwa kwifata amashusho baririmba indirimbo bashaka bakayisangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse bagakora ’Tag’ ku mbuga nkoranyambaga za ’Africa in colors’.

Byitezwe ko kwiyandikisha bizarangira ku wa 20 Kamena 2022, abatsinze bakazamenyekana mu gihe cy’iminsi ine iri serukiramuco rizamara ribera mu Rwanda.

Abazahiga abandi bazahabwa amahirwe yo gukorerwa ibihangano, bafashwe kubimenyekanisha ndetse banatemberezwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo babashe kwiga uko umuziki ukorwa ahandi.

Raoul Rugamba yagize ati “ Twateguye igihembo cy’amafaranga arenga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda. Ntabwo tuzayaha abazatsinda ahubwo tuzayashora mu bikorwa byabo. Tuzabakorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, tubafashe kuzimenyekanisha ndetse tubahe n’amahirwe yo kujya muri Amerika kureba uko ahandi bikorwa.”

Iri serukiramuco rizamara iminsi ine y’ibikorwa birimo ibiganiro, amahugurwa, ubumenyi ku ikoranabuhanga nshushanyakuri (virtual reality) n’imikino y’amashusho, imyidagaduro, imurikabikorwa, ingendo ndetse n’ibindi.

Ubuyobozi bwa ‘Africa In Colors’ buvuga ko nibura abantu ibihumbi bitanu bavuye mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi ku Isi aribo bategerejwe kuzaryitabira.

Muri aba harimo itsinda rya Magic System rifite izina mu muziki wa Afurika, Umunyamideli ukomeye muri Afurika y’Epfo unaherutse kwegukana ikamba rya Miss Universe Zozibini Tunzi, Umuraperi Youssoupha, Jarrel Carter mubyara wa Jay Z unabarizwa muri Roc Nation y’uyu muraperi kimwe n’abandi bakomeye mu myidagaduro y’Isi.

Ibihumbi 10$ azatangwa ku bihembo by'abazahiga abandi kugaragaza impano mu irushanwa ryateguwe na Africa in colors
Jarrel Carter uri mu babarizwa muri Roc Nation ya Jay Z ategerejwe i Kigali
Umunyamideri Zozibini Tunzi nawe yatumiwe muri iri serukiramuco
Amatike yo kuzitabira iri serukiramuco yatangiye gucuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Magic System ni bamwe mu bahanzi bazataramira abazaryitabira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .