00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku Banyarwanda batsindiye isoko ryo gufotora Zari

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ukwakira 2022 saa 02:36
Yasuwe :

Itsinda ry’Abanyarwanda bafite ubuhanga mu gufotora ‘Focus Eye Images’ riherutse kwemezwa nk’abazajya bafotora mu buryo buhoraho ibirori bya ‘White Party’ bitegurwa na Zari The Bosslady.

Iri tsinda n’ubundi risanzwe rifotora uyu mugore uzwiho gukundwa n’abatari bake mu bagabo bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse Zari The Bosslady, itsinda rya ‘Focus Eye’ rifitanye amasezerano n’ibindi byamamare bikomeye muri Uganda nka MC Kats, Sheilah Gashumba rigakorana n’ama televiziyo arimo; Urban TV na Bukedde TV.

Iri tsinda rimaze kubaka izina muri Uganda by’umwihariko mu gufotora ibyamamare, ryatangirijwe i Kigali mu 2014 ku gitekerezo cy’abasore, Nshimiyimana Eric umaze kubaka izina nka Derrick na Josh Ishimwe.

Aba basore baje kwandikisha iki kigo cyabo mu 2016.

Mu 2019 iri tsinda ryaguriye ibikorwa muri Uganda, ahagiye gukorera Derrick n’undi musore wari mushya witwaga Joel Ruzindana ari nabo bakorerayo kugeza ubu.

Mu kiganiro na IGIHE, Derrick yavuze uko muri Uganda bamaze kwigarurira imitima y’ibyamamare by’umwihariko Zari The Bosslady wamaze kubaha amasezerano.

Yagize ati “Byatangiye twe nawe duhurira mu birori bitandukanye kuva mu 2021, akunda akazi twakoranye bituma yemera ko twaba abafotozi be by’amasezerano.”

Uyu musore yavuze ko kugeza ubu itsinda ryabo rifite intego zo kwaguka uretse mu Rwanda na Uganda bafite amashami bakaba bagera no muri Tanzania na Kenya.

Zari The Bosslady ubwo yafataga ifoto n'itsinda ry'abasore bakorera 'Focus Eye Images' yamaze guha akazi ko kujya bamufotora
Bamwe mu bakozi ba Focus Eye Image sosiyete y'abafotozi bamaze kubaka izina muri Uganda
Zari The Bosslady yamaze guha akazi 'Focus Eye Images' ko kujya imufotora
Focus Eye Images ni sosiyete isanzwe ifotora Zari The Bosslady n'umukunzi we
Kugeza ubu Zari The Bosslady yamaze guha ko gufotora ibirori bya 'White Party' sosiyete ya The Focus Eye Images
Menshi mu mafoto Zari asangiza abamukurikira aba yafashwe na Focus Eye Images y'abanyarwanda
Ubwo Shaddyboo aherutse muri Uganda nawe yiyambaje Focus Eye Images imufata amafoto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .