Uyu mukobwa azarara amenyekanye mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo, ahigitse abakobwa bagenzi be barenga 100 baturutse mu bice bitandukanye by’isi.
Afurika na yo ntabwo yaheranwe kuko ifite abakobwa bo bashobora kuvamo uwambara ikamba. Muri abo kandi harimo batatu bayihagarariye bakomeje kuvugisha benshi bakurikira iri rushanwa.
Muri abo harimo Mia le Roux ufite ubumuga bwo kutumva uhagarariye Afurika y’Epfo, Logina Salah wabaye umukobwa wa mbere ufite ‘Vitiligo’ witabiriye iri rushanwa ndetse na Khadijah Omar wo muri Somalia ugiye kugaragara ku rubyiniro rwa Miss Universe yambaye ‘Hijab’.
Ibyo wamenya kuri aba bakobwa uko ari batatu
Bwa mbere muri Miss Universe hitabiriye umukobwa utumva. Tariki 10 Kanama uyu mwaka, umukobwa witwa Mia le Roux ufite ubumuga bwo kutumva yegukanye ikamba rya nyampinga muri Afurika y’Epfo.
Uyu mukobwa yabaye uwa mbere wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo afite ubumuga bwo kutumva.
Mu ijambo rye icyo gihe yagize ati “Ntewe ishema no kuba ndi Umunyafurika y’Epfo utumva, kandi nsobanukiwe cyane uko wiyumva iyo uhejwe. Ubu namenye ko naje kuri uyu mubumbe kugira ngo nkureho imipaka kandi nabikoze iri joro.”
Uyu mukobwa yanahise akatisha itike yo guhagararira Afurika y’Epfo muri Miss Universe y’uyu mwaka iri kubera muri Mexique, aho hazatangwa ikamba ku wa 16 Ugushyingo.
Mia le Roux ni we mukobwa wa mbere ufite ubumuga bwo kutumva ugiye kugaragara ku rubyiniro rwa Miss Universe mu gihe cyose imaze iba.
Logina Salah yabaye umukobwa wa mbere ufite ‘Vitiligo’ witabiriye Miss Universe
Umukobwa witwa Logina Salah ufite uburwayi bw’Ibibara buzwi nka ‘Vitiligo’ na we yaciye agahigo uyu mwaka. Uyu Munya-Misiri uhagarariye iki gihugu muri Miss Universe uyu mwaka, yabaye uwa mbere ugiye kujya ku rubyiniro rw’iri rushanwa afite ubu burwayi.
Logina Salah azwi cyane mu Majyaruguru ya Afurika kubera akunze gutanga ibiganiro bihumuriza urubyiruko rugenzi rwe rufite ibibazo bitandukanye.
Kubera ibibazo by’ubuzima bwe, yakuyemo inda inshuro ebyiri gusa ku bw’amahirwe afite umwana umwe w’umukobwa afata nk’umugisha udasanzwe kuri we.
Akunze kuvuga yeruye ko yakuyemo inda izo nshuro zose, agakunda kubyifashisha asobanura impamvu abayeho ubuzima budasanzwe.
Umunya-Somalia agiye kugaragara ku rubyiniro rwa Miss Universe yambaye ‘hijab’
Khadijah Omar w’imyaka 23, ni Umunya-Somalia wa mbere ugiye guhagararira iki gihugu muri Miss Universe ndetse akazaba umukobwa wa mbere uhatanyemo yambaye ‘hijab’.
Uyu mukobwa yavukiye mu nkambi muri Kenya, ku myaka 10 yimukiye muri Canada we n’umuryango we bashakisha ubuzima butandukanye n’ubw’ubuhunzi bari barimo. Khadijah asanzwe akora ibikorwa byo kumurika imideli.
Inzira zose yagiye anyuramo mu buzima zamugize umukobwa ushikamye ku myemerere ye, ndetse uhora aharanira gukora impinduka mu buzima bwa buri munsi.
Mu 2021 yabaye umukobwa wa mbere witabiriye Miss World yambaye hijab. Uyu mwaka yitabiriye Miss Universe Canada, aza muri batanu ba mbere ndetse anahabwa ikamba rya Miss Photogenic.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!