Abahanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi barimo Davydenko afatanyije na Kevin Klein bakorana ndetse na Element kimwe na Mamba nibo biyongera kuri Ishimwe Clement wakoze iyi album.
Muri iyi minsi aba ba Producers bari gusimburana kuri KINA Music mu rwego rwo kurangiza imirimo ya nyuma ku ndirimbo buri wese yakozeho, mbere y’uko byanzurwa ko album yamaze kurangira.
Iyi album igizwe n’indirimbo umunani zirimo enye zakozwe na Ishimwe Clement, ebyiri zakozwe na Element, imwe yakozwe na Mamba ndetse n’indi yakozwe na Davydenko afatanyije na Kevin Klein.
Mu minsi ishize, Nel Ngabo yabwiye IGIHE ko iyi album bagize igitekerezo cyo kuyikoraho kuko bari basanzwe bakorana bya hafi, bakaba baranakoranye indirimbo zitandukanye.
Ati “Twashakaga gushyira ubufatanye bwacu ku rundi rwego tugakora umushinga mugari. Ndi kwiga byinshi kuri Platini, kandi biri kumfasha kugira ubunararibonye bwisumbuye. Ku bijyanye no guhuza imikorere yacu, ni ikintu cyoroshye kuko dusanzwe dukorana kenshi.”
Avuga ko nta mbogamizi bigeze bahura na zo ubwo bakoraga iyi album, ahubwo ko Abanyarwanda bazabona uburyo umuziki w’u Rwanda uri kugana aheza.
Nel Ngabo yavuze ko ubutumwa buri kuri album bwiganjemo ibice bitandukanye mu rukundo. Yavuze ko itandukaniro riri kuri iyi album n’izo yakoze zindi ari uko yo yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeats.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!