00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ba Producers barambitse ibiganza kuri album ya Platini na Nel Ngabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 April 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Mu gihe Platini na Nel Ngabo bageze kure imirimo yo gukora kuri album yabo bahuriyeho bise ‘Vibranium’, abahanga mu gutunganya indirimbo bayikozeho bakomeje gufatanya na KINA Music kugira ngo imirimo yayo ya nyuma yihutishwe.

Abahanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi barimo Davydenko afatanyije na Kevin Klein bakorana ndetse na Element kimwe na Mamba nibo biyongera kuri Ishimwe Clement wakoze iyi album.

Muri iyi minsi aba ba Producers bari gusimburana kuri KINA Music mu rwego rwo kurangiza imirimo ya nyuma ku ndirimbo buri wese yakozeho, mbere y’uko byanzurwa ko album yamaze kurangira.

Iyi album igizwe n’indirimbo umunani zirimo enye zakozwe na Ishimwe Clement, ebyiri zakozwe na Element, imwe yakozwe na Mamba ndetse n’indi yakozwe na Davydenko afatanyije na Kevin Klein.

Mu minsi ishize, Nel Ngabo yabwiye IGIHE ko iyi album bagize igitekerezo cyo kuyikoraho kuko bari basanzwe bakorana bya hafi, bakaba baranakoranye indirimbo zitandukanye.

Ati “Twashakaga gushyira ubufatanye bwacu ku rundi rwego tugakora umushinga mugari. Ndi kwiga byinshi kuri Platini, kandi biri kumfasha kugira ubunararibonye bwisumbuye. Ku bijyanye no guhuza imikorere yacu, ni ikintu cyoroshye kuko dusanzwe dukorana kenshi.”

Avuga ko nta mbogamizi bigeze bahura na zo ubwo bakoraga iyi album, ahubwo ko Abanyarwanda bazabona uburyo umuziki w’u Rwanda uri kugana aheza.

Nel Ngabo yavuze ko ubutumwa buri kuri album bwiganjemo ibice bitandukanye mu rukundo. Yavuze ko itandukaniro riri kuri iyi album n’izo yakoze zindi ari uko yo yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeats.

Davydenko na Kevin Klein bari kumwe na Ishimwe Clement muri KINA Music
Element ubwo yari muri KINA Music yagiye gukora ku ndirimbo ze ziri kuri iyi album
Nel Ngabo na Platini bari mu myiteguro yo gusohora album bahuriyeho
Mamba uri mu batunganya indirimbo bashya mu Rwanda, yakoze indirimbo imwe kuri iyi album
Element afite indirimbo ebyiri kuri iyi album
Ishimwe Clement niwe ufite indirimbo nyinshi kuri iyi album kuko afiteho enye
Davydenko nawe afite indirimbo imwe kuri iyi album ya Platini na Nel Ngabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .