Ibyo utari uzi ku rugo rwe, uko yagiriwe inama yo gutanga ruswa y’igitsina n’ibindi: Ikiganiro na Ciney

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nyakanga 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Umuraperikazi Uwimana Aïsha [Ciney] ni umwe mu bakobwa bake babashije gutangira umuziki mu bihe byari bigoranye, by’umwihariko aza akora injyana ya Hip Hop.

Ari mu bakobwa babashije kwerekana ko iyi njyana yakorwa na buri wese, cyane ko yaje mu gihe Tuff Gangz yari itangiye gufatisha muri iyi njyana.

Ciney yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘Nkunda’, ‘Tuma Bavuga’, ‘Salama’, ‘Igire (Get Your Money)’, ‘Ngwino Nkwereke’ ari kumwe na Lil P, ‘Ndabaga’ n’izindi.

Ni we mukuru mu muryango w’abana batanu barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri. Yavukiye i Libreville muri Gabon ku wa 5 Nyakanga 1992. Umuryango we waje kuba mu Rwanda afite imyaka itatu. Yatangiye kuririmba muri 2010 mu njyana ya Hip Hop ivanzemo iya Kinyafurika.

Amashuri yisumbuye yayigiye kuri EP Kacyiru, icyiciro rusange agikomereza muri Don Bosco Kabarondo na APAPE Gikondo, ayasoreza kuri APE Rugunga mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG).

Mu muziki we yatwaye ibihembo bitandukanye abikesha umuziki birimo icya “Diva Awards” yaherewe mu Rwanda, n’ikindi cyo ku rwego rw’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yaherewe i Goma muri RDC.

Kuri ubu arubatse afite umugabo n’abana babiri b’abakobwa, yibarutse imfura ye ku wa 16 Ukwakira 2018, yibaruka ubuheta bwe mu ntangiro za Ukuboza 2019.

Ku wa 2 Nyakanga 2017 nibwo Ciney yasezeranye kubana akaramata na Tumusiime Ronald bari bamaze igihe bakundana, bambikana impeta y’urudashira mu rusengero rw’Itorero Angilikani rwitiriwe St Etienne ruherereye i Nyamirambo.

Mu kiganiro na IGIHE, Ciney yahishuye byinshi ku muziki n’ubuzima bwe bwite

IGIHE: Muri iyi minsi uhugiye mu biki ?

Ciney: Ndi mu tuntu twinshi. Hari ibikiri ibanga ndetse n’ubuzima bwanjye bwihariye burimo abana nanjye, kwiyitaho ubwanjye, ndi kugabanya ibiro. Kujya muri studio byo sinabivugaho byinshi, ndi no mu bijyanye n’ubushabitsi.

IGIHE: Hari imishinga mishya ufite mu muziki?

Ciney: Mperuka gushyira indirimbo hanze mu 2018, yitwaga Mr Lover. Ni indirimbo nakoze ntwite umwana wanjye wa mbere, iyo niyo mperuka gusohora gusa siyo mperuka gukora.

Ntabwo ndi gukora ibintu hutihuti. Nk’ubushize nakoranye n’umuntu ndamwizera, imishinga y’indirimbo enye ziza kubura nanjye ntazo mfite. Hari utuntu tuba twaragiye ducamo, hari ibintu byinshi byagiye mu buzima bw’umuntu, nari ndi no kwiga noneho n’iyi Coronavirus yarabivanze, ariko ntekereza ko buri kintu kibaho kubera impamvu.

IGIHE: Mu ndirimbo wakoze harimo izo uhuriramo n’abandi ?

Ciney: Yego! Harimo n’iyarangiye nakoranye n’umuhanzi uririmba izihimbaza Imana.

IGIHE: Irimo ubuhe butumwa?

Ciney: Ni iyo kuramya Imana.

IGIHE: Kuki wahisemo gukora indirimbo yo guhimbaza Imana?

Ciney: Ni isezerano nikoreye nanarikorera Imana mu gihe kirekire cyahise. Iyo ndirimbo nubwo mvuga ko iri hafi kurangira, mvugishije ukuri imaze umwaka urenga muri studio. Ni byo navugaga, ntabwo kuvuga ko nta ndirimbo zasohotse ari uko nta zihari, gukorana n’umuntu ni ibintu bihindagurika.

IGIHE: Ubundi bushabitsi wavuze ukora ni ubuhe ?

Ciney: Ni ibanga ntabwo wabivamo, gusa mu minsi iri imbere abantu bazabimenya.

IGIHE: Naho ishuri wakomojeho urigeze he?

Ciney: Nasoje muri Jomo Kenyatta (University) mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, gusa ntabwo abantu babimenye, hari ubuzima bwanjye mba ntashaka ko bujya mu itangazamakuru, ahubwo sinzi ukuntu mubimenya. Nasojeyo mu bijyanye n’imitangire y’amasoko.

IGIHE: Hari abantu batekereza ko umuziki wawe ugenda ku muvuduko muke, biterwa n’iki ?

Ciney: Ntabwo babeshya! Gusa nyine haba hari impamvu, gukorana n’abantu nabyo hari igihe bikuvangira. Hari ubuzima uba urimo, tuvuge ngo ufite ishuri, abana...

Nkitangira umuziki nigaga mu mashuri yisumbuye. Akazi kanjye kari ako kubyuka nkajya ku ishuri navayo saa saba nkarya nkaryama, ntabwo umuvuduko nakoreragaho kiriya gihe waba nk’uwo nakoresha ubu; mfite urugo, ishuri, akazi n’ibindi. Nyine ngenda gake mu muziki ukubera impamvu.

Nshobora kuvuga ngo uyu mwaka ngomba gukora gutya, nkabanza nkakura ibintu bimwe na bimwe mu nzira. Uba ufite umuryango, ugomba kubaho ubwawe, gusa umuziki nta n’ikintu kizatuma nywuvamo. Mushobora kuzajya kubona mukabona Ciney abaye umu-star afite nk’imyaka 35, nizera ko ntakora indirimbo mbi cyane. Ndabizi ko abantu bose batazikunda kandi abafana banjye barahari ndabakunda cyane.

IGIHE: Ugitangira umuziki waririmbaga Hip Hop, byongeye uri umukobwa. Ntabwo byari bigoye kubyumvisha umuryango?

Ciney: Ntabwo imbogamizi zari kubura! Icya mbere ni uko nari umukobwa, naje gusanga iyo uri umukobwa imbogamizi uhura nazo ahantu henshi. Nari nshyigikiwe n’umuryango ariko hakazamo akantu ko kuvuga nti ‘ndi umukobwa ngomba gutaha kare’… nagize amahitamo atoroshye ariko narayakoze.

IGIHE: Izo mbogamizi ni nk’izihe?

Ciney: Hari igihe ukora nk’ikintu utekereza ko aricyo, ariko umuntu akagucishamo ijisho akavuga ngo uriya ni uko ari umukobwa… ugasanga buri gihe ako kantu karaza. None se ntabwo ujya wumva n’abandi bakubwira kuririmba ntuhembwe, kurara muri studio n’ibindi? Imbogamizi zibaho.

IGIHE: Uhimba Ndabaga wari mu bihe bimeze bite?

Ciney: Wumvaga ko abakobwa bibazwagaho! Umukobwa uri mu muziki, umukobwa w’umuraperi… kiriya gihe naravugaga nti ‘muzi inkuru ya Ndabaga?’ noneho rero niba muyizi, mushobora kuyifata, mukamfata nka Ndabaga mu muziki.

Ndibuka dukora remix yayo, nta kintu cyandyoheye nk’uko Ziggy 55 yaririmbyemo. Buriya nari mpangayitse cyane, hari indirimbo zari zaraheze muri studio imwe ntari buvuge, uwo muntu yari yarazinyimye, nkavuga nti ikibazo ni uko ndi umukobwa? Bikanyobera.

Ubwo nakoraga iyo ndirimbo Jay Polly yaramfashije bwa mbere ikorwa, ikindi kintu cyandyoheye ni uko wa muntu yayumvise akavuga ati ’ngwino ufate indirimbo zawe wa kana we!’

IGIHE: Yabikubwiye akimara kumva Ndabaga?

Ciney: Yego! Menya nawe yararebye akavuga ati ’iyo ntitwara nabi ubu ninjye uba warakoze iyi ndirimbo’, arazimpa. Ntabwo nari nzi impamvu yazinyimye.

IGIHE: Mu mashusho y’indirimbo zawe hari aho ugaragara wambaye imyenda yerekana umukondo n’ibindi, ntabwo abantu babyibajijeho?

Ciney: Hari amashusho y’umukobwa w’umwirabura mperutse kubona kuri Twitter yambaye bikini, abwira abandi ati ’ninde wababwiye ko umwiraburakazi adakwiriye kwambara bikini?’

Ese ubundi kuki nta muntu nari numva avuga ku bahungu bagaragaye mu mashusho y’indirimbo, wenda bakavuga bati umuhungu uyu mukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo byari bimeze gutya, n’uwo musore ashobora kugaragaramo yambaye boxer (ikariso) gusa abantu ntibabitindeho, ariko buri gihe buri gihe abakobwa ... Abantu bakwiye kumva icyo kintu.

Ikindi uko ubibona uko ari ko kose, uwababwira abantu baba bari ahafatirwa amashusho uko baba bangana. Ukabona mu mashusho umuhungu ari kuririmba akora ku kibuno cy’umukobwa, ariko nturebe uwo musore ahubwo ukirebera umukobwa. Ntabwo nzi ibyo bamvugaga ariko ntekereza ko wenda hari abavugaga bati uriya mwana ntabwo ari umunyarwandakazi ni uwo muri Kenya, ni uw’ahangaha, nzareka abana banjye barebe ayo mashusho kandi kuva kera ni ikintu natekerezagaho.

Hari icyiciro ugeramo ugakora ibijyanye nacyo, nakoze ibyo nagombaga gukora, nziko ntakoze ibintu bibi rwose kiriya gihe nari mfite n’amahitamo menshi cyane, hari abo twanganaga twabonaga mu makosa menshi. Abantu bize mu mashuri babayo byanga bikunze baridagaduraga, bajya muri boom, ariko ubu ubabwiye kujyamo ntibabyemera.

IGIHE: Ni ukuvuga ngo ibyo wakoraga byose wazirikanaga umuryango?

Ciney: Yego! Nakoraga amashusho nshobora kurebana n’abo mu rugo, nkatekereza ko abana banjye nibakura bazayareba ndetse nkishyira mu mwanya w’umubyeyi wanjye, nkavuga nti ndiwe nabyakira nte?

IGIHE: Ni utuhe tuntu wibuka wakoze ugitangira umuziki ureba ukiseka ?

Ciney: Hari igitaramo twigeze gukora muri KCT igifungura. Nshuti yanjye, ubwo najyaga kuri urwo rubyiniro naravugaga nti ndabikora nk’aho ari ubwa nyuma, narabyinnye, ndacyafite amashusho yabyo y’amasegonda nka 15, nanjye ubu iyo ndebye ukuntu nabyinaga ndavuga nti ibi bintu byaturukaga he?

Abantu bose baravugaga bati uriya mwana ibintu afata ntabwo ajya akuramo imbuto. Ndibuka hari umusore waje kubyinana nanjye yambaye umupira wanditseho ikinyamakuru kimwe ntibuka neza, araza turibyinira. Eeeeeeh ndibutse icyo kinyamakuru cyitwaga Umusingi.

IGIHE: Ese ubundi kwiyita Ciney byaje gute ?

Ciney: Hari inshuti yanjye yitwaga Axelle niwe warimbwiye. Nari mfite irindi zina rikomeye. Araza arambwira ati hari izina nakuye mu gitabo cy’abaraperi, ariko ahandi hantu nkeka yarikuye muri filime yitwa ‘Brown Sugar’ hari harimo umukobwa witwa gutyo.

IGIHE: Ujya muri studio bwa mbere wari ufite imyaka ingahe ?

Ciney: Nari mfite imyaka 18.

IGIHE: Amafaranga yo kujya muri studio wayakuraga he ko wigaga ?

Ciney: Kiriya gihe Unlimited Records ya Lick Lick yari imeze nk’iya Paccy kandi twabaga turi kumwe, ikindi kandi indirimbo nabo bari bazikeneye. Ntabwo nishyuraga indirimbo pe. Nk’indirimbo yanjye ya mbere najyanye muri studio bwa mbere na Paccy.

Ikindi nka ‘Ndabaga’ twayikoranye na Davydenko nawe yari akishakisha, kandi yari inarimo umustar Jay Polly.

IGIHE: Kuzimenyekanisha byagendaga bite ?

Ciney: Ntabwo mbizi pe. Ibyo mwazabibaza abari abajyanama b’abahanzi. Uwabaga afite gahunda yo gufasha umuntu yarabikoraga.

IGIHE: Ni ikihe kintu utajya wibagirwa mu rugendo rwawe rw’umuziki ?

Ciney: Hari umuntu wigeze kungira inama mbi pe. Ndamwibuka turi kugenda mu Mujyi rwagati, yangiriye inama mbi ngo yatuma mba umuhanzi ukunzwe. Yambwiraga ukuntu ibyo bintu babikora. Hari ibintu nari numvise bwa mbere inkuru z’abapfubuzi, ibiki ….

IGIHE: Yari umunyamakuru cyangwa umuhanzi ?

Ciney: Yari umuntu nyine uri mu bafashaga mu kuzamura abahanzi. Urabona hari abantu baba bagendana n’abahanzi utamenya agatebo ubashyiramo, atari abanyamakuru cyangwa se abajyanama babo, nawe ni uko yari ameze.

IGIHE: Yagusabaga kuryamana n’abashobora kugufasha mu muziki?

Ciney: Yangiriye inama mbi zishoboka. Arambwira ati uri umuhanga ariko ugomba gukora ibi n’ibi. Nta n’ubwo njya nicara ngo ntekereze uko byari kugenda iyo nzikurikiza. Byari ibintu nk’ibyo. Akagutungira n’urutoki akakubwira ati na ba kanaka barabikora.

IGIHE: Wamusubije iki ?

Ciney: Naramwikirije ndigendera. Wasanga yarumvise indirimbo zanjye zicurangwa akavuga ati inama zanjye zakoze. Ikintu cyankoze ku mutima ni uko yanambwiraga amazina y’ababikora akanambwira ko bakunzwe kandi koko aribyo.

IGIHE: Kujya mu muziki ubundi byakujemo gute ?

Ciney: Narabikundaga.

IGIHE: Hari indirimbo wagiye ukora umuntu yayumva akumva ntabwo ari ibintu byapfuye kuza gusa, urugero nka ‘Igire’ wayikoze bitewe n’iki ?

Ciney: Yo yaje kubera indirimbo ya Amag The Black yitwa ‘Care’ ndetse n’iya King James yitwa ‘Ibitenge’, zankoze ahantu. Nishimira ko hari abakobwa yafashije.

IGIHE: Ubona umuziki w’igitsinagore umeze ute ?

Ciney: Umeze neza. Muri rap ntabwo ndi kubabona nk’uko byari bikwiye ariko icyo nabonye ku Isi yose hahoramo icyuho ku bagore. Umukobwa mbona uri kwitwara neza navuga ni Marina. Nirengagije ibyo bagiye bamuvugaho, ibyo akora… ni umuhanga, niwe unjemo wenda. Yarabirwaniye kandi ageze ahantu heza.

IGIHE: Tugiye mu buzima bwawe busanzwe, ubundi wumvaga uzarushinga ufite imyaka ingahe ?

Ciney: [Aseka] ntabwo nabitekerezaga ahubwo natekerezaga ibintu nzaba maze kugeraho. Ndibuka nabaga ndi kumwe n’umugabo wanjye tutarashakana, yajyaga abimbaza nkamubwira nti sinshaka no kubyumva, ahubwo naricaraga nkapanga ibikorwa byanjye.

Nakoze n’ubukwe mu 2017 nagombaga gusoza amasomo mu mpera z’uwo mwaka, kaminuza nigagamo izamo ibibazo bihubanganya ibyo napangaga. Ntabwo nari narigeze mpanga ngo mu 2017 nzakora ubukwe, buri gihe nahoraga numva ko nkiri muto.

IGIHE: Umugabo wawe agusaba ko mwazabana akaramata yabikoreye mu gitaramo cya Seka Live, byaragutunguye nabyo cyangwa yari atangiye kubona ko umaze kwemera?

Ciney: Mvugishije ukuri imbere y’Imana ntabwo nari mbizi, byarantunguye. Ntabwo watekereza ko yari gukora biriya bintu kuko na Nkusi Arthur yaramubwiraga ati watubabariye ntubikore, baramubwira bati noneho Ciney turamuzi ntabwo imbere y’aba bantu ari bubyemere.

Gusa ikintu cyari gutuma mbikeka ni uko yahagurukaga buri kanya, namubaza aho agiye akambwira ngo ni ibintu bijyanye n’akazi ari gupanga na Arthur, simbitindeho.

IGIHE: Mwamenyanye mute ?

Ciney: Byanyuze mu nshuti. Hari umuntu twakoranaga wari inshuti ye bakuranye.

IGIHE: Mwasezeranye mumaze igihe kingana gute muziranye ?

Ciney: Twari tumaranye imyaka ine n’igice.

IGIHE: Ubona ari ikihe kintu yari yihariye ?

Ciney: Icya mbere yarankundaga, turakundana. Yumvaga ibyo nkora, akabyubaha kandi akananshyigikira.

IGIHE: We yakubwiye ko yagukundiye iki ?

Ciney: Byose! Ukuntu nimereye, ibyo nkora. Mbese ni byose. Gukundana kwacu ni ibintu byaje gahoro gahoro.

IGIHE: Tugarutse mu muziki, nka Mr Lover uyihimba byari byagenze gute ?

Ciney: Harimo inkuru y’umusore uba yiyemera. Akeka ko ariwe musore wa mbere uzi ubwenge, ufite amafaranga. Yari igamije gukebura abantu bitwara kuriya.

IGIHE: Kuki utakunze kugaragaza ubuzima bwawe bw’urukundo mu itangazamakuru ?

Ciney: Ntabwo nigeze mbihisha. Inshuti za hafi zabaga zibizi.

IGIHE: Uteganya kubyara abana bangahe ?

Ciney: Ntabwo mbizi, ushobora kuzajya kubona ukabona mbyaye impanga eshatu. Gusa Imana nidutiza ubuzima nzabyara undi umwe, ariko si vuba.

IGIHE: Abana banyu mwabise ba nde?

Ciney:Umwe yitwa Irebe Kaicie ndetse na Isaro Reina.

IGIHE: Mujya guhitamo amazina mwagendeye kuki ?

Ciney: Ni amazina yo kubyinirira umwana. Twembi njye n’umugabo nitwe twayabise gusa kuri ayo mazina hiyongeraho n’izina rya Papa wabo.

IGIHE: Ni uwuhe murage ushaka gusigira abana bawe ?

Ciney: Kwiyubaha, kubaha no gukunda Imana n’abantu.

IGIHE: Harimo uzaba umunyamuziki ?

Ciney: Ntabwo nabyemeza ariko bose bakunda umuziki.

IGIHE: Hari uwo ubona uzagukurikiza ?

Ciney: Gukunda umuziki no kuwukora biratandukanye kuko na se arawukunda cyane, nabo bashobora kuzawushyigikira mu bundi buryo bakaba nk’abajyanama b’abahanzi cyangwa bagakora ibindi byo hafi yawo.

IGIHE: Tandukanya Ciney wa mbere yo gushyingirwa n’uw’ubu ?

Ciney: Bose ni Ciney gusa icyiyongereyeho ni inshingano zindi.

IGIHE: Ni iyihe ndirimbo wandikanye agahinda ?

Ciney: Ni iyitwa Dogoni (My Sister).

IGIHE: Iyo wanditse wishimye ni iyihe ?

Ciney: Ni iyitwa Highschool, yari indirimbo yo kwishimisha

IGIHE: Muri iki gihe abahanzi benshi bari kuririmba baganisha ku rukundo rwo mu gitanda, ni iki wabivugaho ?

Ciney: Ni 2020. Si uko izo ndirimbo zitahozeho. Ntekereza ko ari uko aricyo kintu kigezweho kandi nemera ko umuhanzi wese agaragaza ibimurimo.

IGIHE: Nawe uteganya kujyana n’ibigezweho ?

Ciney: Ntabwo ndi umuntu ujyana n’ibigezweho, ariko numvise hari akantu kanjemo nshobora kubikora.

IGIHE: Amafaranga wakoreye ya mbere yari angahe ?

Ciney: Ayo nibuka yari ayo nakoreye turi mu bintu byo kurwanya ibiyobyabwenge, twakoranye n’Umujyi wa Kigali. Yari 300 000 Frw

Reba Mr Lover, indirimbo Ciney aheruka gushyira hanze

Ciney ni umwe mu baraperikazi batangiye umuziki mu bihe bigoye
Ciney n'umugabo we bafitanye abana babiri b'abakobwa
Ciney n'umugabo we ubwo basezeranaga kubana akaramata
Muri Werurwe 2017 Ciney yatunguwe n’umugabo we amwambikira impeta y’urukundo, imbere y’imbaga y’abitabiriye igitaramo gikomeye cy’urwenya cyabereye muri Serena Hotel i Kigali
Tumusiime Ronald na Ciney ubwo basezeranaga mu mategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .