Ibyo utamenye kuri Sintex, umuhanzi uhagaze neza muri Dancehall muri iki gihe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Sintex ni umuhanzi ufite imbaraga n’ubuhanga ndetse n’umuziki uryohera benshi mu bakunda injyana ya Dancehall.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Kabera Arnold ni umubyinnyi akaba n’umuririmbyi mu njyana ya Dancehall, ari kugaragaza imbaraga zikomeye mu bahanzi bagitangira kwigaragaza by’umwuga mu gihugu.

Ni mukuru wa Nkusi Arthur, umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda. Aba bombi bavuka kuri Mazimpaka Kennedy, umwe mu basaza bafite impano zihariye mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.

IGIHE yamusuye mu rugo igirana ikiganiro nawe mu buryo burambuye ava imuzi ibijyanye n’umuziki we.

Yabajijwe niba atarigeze yinubira murumuna we wabanje kumenyekana mu itangazamakuru mu Rwanda, mu gihe we yari akiri umuhanzi utazwi, avuga bitigeze bibaho kuko yari abizi ko igihe kitaragera.

Ati “Ntabwo nigeze murakarira ubwo yakoraga kuri radiyo ntaramenyekana, ni uko nari nzi igikenewe. Indirimbo zanjye yarazicurangaga ariko nkaba mbizi ko na none ngifite akazi gakomeye cyane.”

Yavuze ko yahisemo umuziki kuko ari cyo kintu yakunze kurusha ibindi byose yatekerezaga kuzakora mu gihe yaba amaze gukura.

Ati “Nahisemo umuziki kuko buri wese agira impano nyinshi ariko imwe ikaba yaganza izindi, nakinnye umupira w’amaguru ariko sinagera ku rwego ruhambaye. Nakinaga umupira w’amaguru ariko nza gusanga umuziki urankurura cyane, nakinaga ku mwanya wa 11.”

Ntabwo yacitse intege

Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu 2013 abikora by’umwuga ariko kumenyekana bikajya byanga biza gukunda hashize imyaka isaga ine ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Why’. Yavuze ko yagiye mu muziki abizi neza ko buri kintu kibamo ingorane.

Ati “Buri bintu byose bibamo gukorana kuko ingorane nazo ntizisa, hari umuntu ushobora kuba afite ubushobozi bwo kugera ku kintu ariko kubera ko nta burambe afite, akaba yakigeraho ariko ntibirambe.”

“Icyanteraga imbaraga n’uko njyewe umuziki wari undimo kandi ntabwo nari mfite ishyaka ryo kuba nashimisha umuntu runaka kuko njyewe umuziki waranshimishaga kandi ikintu mba nshaka ni ukwishima kandi umuntu agomba kwishima kubera ko nanjye nishimye.”

Akomeza avuga ko yakoraga umuziki ariko atari yawugira ubucuruzi kuko yakoraga indirimbo zidafite amashusho kubera ubushobozi buke.

Sintex yavutse mu 1989, mu Mujyi wa Kampala muri Uganda. Aza mu mujyi wa Kigali akiri umwana. Yize amashuri abanza La Colombière. Ababyeyi baza kumujyana kwiga muri Uganda mu mashuri yisumbuye, agaruka mu Rwanda asoje. Yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi, afata n’amasomo yo gushushanya ndetse n’aya bibiliya.

Kuva yasoza amashuri yisumbuye ntabwo yahisemo gukomeza amasomo ye ahubwo yahise ahanga amaso umuziki.

Yabanje gukora muri Ndori Supermarket mu gihe cy’umwaka ari we ushinzwe kuyikurikirana, yabitse amafaranga ashaka guhita ajya mu muziki aza kugira uburwayi bwatumye ayivuzamo yose arashira, nyuma akize aza gukomeza umuziki.

Uyu muhanzi yatangiye gukora indirimbo mu 2012 ariko mu 2017 aba aribwo atangira kumenyekana ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Why’ akimara gusinya amasezerano na Arthur Nation ahuriyemo na murumuna we Nkusi Arthur.

Afite intumbero yo kubeshwaho n’umuziki mu buzima bwe bwose ndetse n’abazamukomokaho.

Reba ikiganiro Sintex yagiranye na IGIHE

Sintex aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Love Story’

Sintex avuga ko yakuze akunda umuziki kuruta ibindi bintu
Sintex ni umwe mu bahanzi bahagaze neza cyane muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .