Ibyo utamenye kuri Riderman wigomwe kaminuza akayoboka umuziki (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Gatsinzi Emery ubusanzwe uzwi nka Riderman niwe kuri iyi nshuro tugiye kuganira ku mateka ye, uko yakuze kuva mu bwana kugeza ubu, uko yinjiye mu muziki ndetse n’inzira yagiye anyuramo zitandukanye.

Tariki 10 Werurwe 1986 nibwo i Burundi havugiye inkuru nziza y’ivuka ry’umuhungu wiswe Gatsinzi Emery, nubwo yahavukiye ariko ntabwo yahakuriye.

Muri Nyakanga 1994 Gatsinzi Emery n’umuryango we batashye mu Rwanda, ahakomereza amasomo ye kuva mu wa Kabiri cyane ko uwa mbere n’ibihembwe bibiri by’uwa kabiri w’amashuri abanza yari yarabyize i Burundi aza gukomereza icya gatatu mu Rwanda.

Gatsinzi imfura mu bana batanu iwabo bibarutse, amashuri yisumbuye yose yayize muri St André i Nyamirambo akurikira ubumenyamuntu.

Ni umugabo udatinya guhamya ko yakuriye ku gitsure cy’ababyeyi ari nabyo yemeza ko byamufashije kugendera kure amakosa ya hato na hato.

Yiga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye nibwo yatangiye gutekereza ko yaba umunyamuziki, iki gihe yari asanzwe yandika akanavuga imivugo ariko atazi ko umuntu yakora umuziki mu Rwanda nubwo yari yamaze gukunda Hip Hop yari amaze igihe yumva ku Ijwi ry’Amerika.

Byamusabye kumva ikiganiro cyitwa ‘Samedi Détente’ kuri Radio Rwanda, iki gihe nibwo yumvise indirimbo zirimo iza KGB, n’izindi z’abahanzi b’Abanyarwanda bo mu myaka yabanje bituma yumva ko no mu Rwanda byashoboka.

Yari amaze kumenya ko gukora indirimbo bishoboka mu Rwanda, ariko atazi aho yanyura ngo abigereho, Gatsinzi avuga ko yakoze indirimbo ya mbere yiga mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye binyuze mu itsinda rya UTP Soldiers.

Guhura kwe na UTP byatewe n’uko mushiki we yigaga hamwe na mushiki wa Neg G The General bituma aba basore bamenyana baba inshuti batangira kujya bakorana siporo.

Umunsi umwe bari muri Meraneza (ishyamba bakoreragamo imyitozo), abasore bari bagize itsinda rya UTP banyujijemo bararapa, uyu wari umuhanga mu kurapa ariko ubuhanga bwe butaramuvamo ngo hagire undi ubumenya yaje kumenyesha bagenzi be ko abizi.

Bamuteze yombi arabarapira bumva bifite injyana ubundi biyemeza kujyana muri studio bwa mbere gutyo. Aha bakaba barakoranye indirimbo ebyiri ari zo; Insazi na Byina bakoreye muri TFP hamwe na BZB tariki 11 Mutarama 2006 ng’uko uko Riderman yinjiye mu muziki.

Nyuma yo gukorana izi ndirimbo muri Mata 2006 nibwo Neg G The General yasezereye uwitwa PMC muri UTP Soldiers yinjizamo Riderman asangamo undi witwaga MIM.

Inkuru yo gukora umuziki mu rugo yakiriwe nabi na Se umubyara, icyakora kuko yari mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye Nyina yamusabye ko yawukora ariko atatsinda ikizami cya Leta agahita awusezeraho burundu ariko yatsinda akajya yiga anawukora.

Yaje gutsinda bituma yoroherwa no mu rugo, umwaka wo kwicara abarangije ayisumbuye bategerezaga ntawo Riderman yagize kuko Se yahise amujyana kwiga muri ULK amasomo ya Marketing [Iyamamazabikorwa], bitewe n’uko yari yatsinze neza ikizami cya Leta, yabonye Bourse yo kwiga Ubukerarugendo mu yahoze ari RTUC ubu ni UTB.

Byatumye umwaka wa kabiri muri ULK awubangikanya n’uwa mbere mu yari RTUC biza kumunanira ahagarikira mu wa Kabiri akomereza mu bukerarugendo gusa.

Aha naho yaje gusubika amasomo ageze mu wa gatatu ahitamo guhita amesa kamwe ayoboka umuziki yari atangiye kubonamo ubuzima.

Riderman avuga ko kutemeranya na Neg G The General ku kijyanye no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi aricyo cyatumye asezererwa muri UTP, aha akaba yarasezerewe binyuze kuri Radio Salus.

Nyuma yo gusezererwa mu itsinda, Riderman yatangiye gutekereza uko yakora indirimbo ye ku giti cye, iki gihe yakoze iyitwa “Turi muri party” ingoma yayo ayihawe na Bagenzi Bernard.

Nubwo yari abonye Ingoma (Beat) y’iyi ndirimbo yasabwaga kubona 10 000 Frw kugira ngo ayikore neza, kuyikora yafashijwe na Jackson Dado wakoraga muri One Way Production.

Iyi ndirimbo ya mbere ya Riderman yakozwe igihe cy’amasaha abiri ahita anayicyura. Iki gihe Jackson Dado yari afite ibitaramo yateguye amusaba ko yazabiririmbamo akamuha ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yitabiraga ibi bitaramo Riderman yatangiye gukundwa gutyo abakunzi b’umuziki baba babonye umuraperi mushya mu Rwanda.

Turi muri Party, indirimbo ya mbere ya Riderman yaje kugera kuri Cassanova wari umunyamakuru arayicuranga kuri radiyo iba yamamaye gutyo.

Nyuma y’uko indirimbo ye imenyekanye, aba Producers batangiye gushakisha uyu muraperi mushya ngo bamukorere indirimbo z’ubuntu, nguko uko yakorewe Gitende, Rutenderi, Inkuba n’izindi nyinshi.

Bya bitaramo yakoze byateguwe na Jackson Dado byatumye abantu babona ko uyu musore yakwigarurira imitima ya benshi bityo ashyirwa ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cya ’Kunda umuziki nyarwanda cyabaye mu 2007’.

Aririmbye muri iki gitaramo Riderman yazamuye ubushyuhe muri Petit Stade abafana barishima, iki gihe nibwo Muyoboke Alex yabwiye Queen Ali wari nyina wabo na Riderman ko uyu wari umusore muto ashoboye.

Iki gihe Queen Ali yashoye amafaranga mu gusoza Album ya mbere y’uyu muraperi anamutegurira igitaramo afatanyije na Muyoboke amurika Album ye ya mbere yuzuza Petit Stade ari nawe muhanzi wa mbere w’Umunyarwanda wari ukoze ayo mateka.

Ng’uko uko Riderman yabonye amafaranga ndetse n’ibiraka byamwubakiye intangiriro nziza y’umuziki we kugeza amuritse album ye ya kabiri kugeza ku ya munani amaze gukora.

Bitewe nuko yakuze atari umusore ushabutse benshi mu nshuti ze ntibumva ukuntu Riderman yavumbutsemo umuraperi babona ubu.

Riderman avuga ko mu rugendo rwe atangira umuziki akiga mu mashuri yisumbuye nawe yaguye mu mutego wo gukoresha ibiyobyabwenge, icyakora bijyanye n’uburere yakuriyemo yaba mu muryango cyangwa ku ishuri byatumye atarenga umurongo cyane aza kubihagarika.

Agira inama urubyiruko yo kugendera kure ibiyobyabwenge, abahanzi akababwira ati “Tubigendere kure kuko turi urugero kuri benshi.”

Riderman avuga ko umwaka wa 2014 ariwo mubi yahuye nawo mu buzima bwa muzika ye, iki gihe yakoze impanuka yatumye ajya mu manza inamwicira gahunda nyinshi yaba izo mu Rwanda ndetse no hanze.

Uyu muhanzi wari wamaze kwibana avuye iwabo mu 2013 aho yanegukanye Primus Guma Guma Super Star, ni umwe mu bari bagezweho byumvikana ko yari afite gahunda nyinshi zikomeye z’akazi ariko zapfuye bitewe n’iyi mpanuka.

Muri ibi bihe Riderman avuga ko Imana ariyo yonyine yamubaye hafi kuko byari ibihe bikomeye cyane, iyo muganira kuri iyi nkuru ashimira bikomeye umuryango we wamubaye hafi.

Ibi byose Riderman avuga ko byamizwe no kwibaruka imfura ye mu Ukuboza 2015 ikintu ahamya ko ari cyo cyiza cyamubayeho mu buzima.

Isenyuka rya Studio Ibisumizi

Riderman avuga ko ishingwa ry’Ibisumizi ari igitekerezo cyaje kuri Album ye ya kabiri kuva ku ndirimbo ye Underground, nyuma yaje kuyuzuza ashyiramo abahanzi banyuranye mu rwego rwo guteza imbere umuziki w’u Rwanda.

Iyi studio yaje gusenyuka bitewe n’uburyo yari imaze kugira isura mbi aho yari yubatswe, bivuze ko abayicungaga batabashaga kubikora uko bigomba.

Kuba yari imaze kugira izina ribi rimujyaho ndetse bigafata n’izina “Ibisumizi” nibyo byatumye afata icyemezo cyo kuyifunga.

Riderman avuga ko yavuzwe nabi kenshi ariko inkuru yamubabaje bikomeye ikamukoraho ari iy’ibintu by’amarozi.

Ati ”Inkuru imwe navuzweho ikankora ku mutima ni ibintu by’amarozi byatangiye mu 2014, byose byabaye maze gukora impanuka kuko nahagaritse ibyo nahaga ubivuga kugira ngo mbanze nkemure ibyanjye. Nibwo yatangiye kuzana ibibazo ariko sibyo kandi mfite ibimenyetso binshinjura.”

Urukundo rwe na Agasaro Nadia

Mu 2015 uyu muraperi yashatse Agasaro Nadia nyuma yo gutandukana na Asinah bari bamaranye hafi imyaka umunani.

Riderman ahamya ko yamenyanye n’umufasha we hafi mu 2012 yakomeje kubana nawe nk’inshuti ariko bose bafite abakunzi.

Nyuma iby’urukundo rwabo bose byaje kwanga biyemeza gukundana mu ibanga bigera ku rwego rwo kurushinga.

Riderman yahishuye ko barushinze mu 2015 nyuma y’umwaka bakundana bivuze ko yari amaze umwaka urenga atandukanye na Asinah.

Aha yahishuye ko umugore we yabaye Miss Mount Kenya muri Werurwe 2015 bakundana icyakora barahisemo kubigira ibanga rikomeye.

Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Riderman

Riderman yatangiye umuziki ari nk’indoto
Yaje gukabya inzozi yinjira mu muziki ndetse ubu ari mu bamaze igihe bayoboye ab'igikundiro mu muziki nyarwanda
Mu 2015 nibwo yashatse Agasaro Nadia wari umaze kuba Nyampinga wa Mount Kenya
Riderman yibarutse imfura ye mu Ukuboza 2015, ikintu ahamya ko cyamushimishije kurusha ikindi mu buzima bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .