Ibyo utamenye ku ndirimbo ’Kola’ ya The Ben, uwayanditse yinjije arenga miliyoni 1Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Kenshi abanditsi b’indirimbo mu Rwanda ntabwo bahabwa umwanya wo kumenyekana nyamara baba bakoze bakoze akazi gakomeye mu ikorwa ry’indirimbo. Kinyoni ni izina ritazwi na benshi ariko yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo zinyuranye akaba yaragize uruhare rutaziguye mu kwandika Kola ya The Ben.

Kinyoni ni izina rihimbano ry’umusore ukiri muto wagize uruhare mu iyandikwa ry’indirimbo nyinshi zakunzwe akaba ari nawe uherutse gukora iyitwa “Kola” ya The Ben.

Ubusanzwe yitwa Niyonkuru Jean Claude, ni murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja) akaba uwa gatanu mu bana barindwi bavukana.

Uyu ni umunyempano usanzwe ari n’umuhanga mu kuririmba, icyakora indirimbo ze ngo ntaratangira kuzishyira hanze bitewe n’impamvu zitandukanye.

Kinyoni yabwiye IGIHE ko ashimira Imana kuba impano ye yaratumye akorana n’umuhanzi ukomeye nka The Ben.

Yagize ati “Nibyo umuntu aba asanganywe impano, nakoranye n’abahanzi banyuranye ariko gukorana na The Ben ni iby’agaciro kuri njye. Ni umusore nanjye ubwanjye nakuze nkunda umuziki we.”

Uyu musore yavuze ko kwandikira The Ben indirimbo byamwinjirije agatubutse, nubwo atavuze neza umubare yahawe ngo ni hagati y’amadorali 1000 na 1500[Arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda].

The Ben yabwiye IGIHE ko yabonye umwana ufite impano ikomeye mu kwandika no gufasha abahanzi gutanga injyana y’indirimbo.

Ati “Ni ibintu bisanzwe kuba umuhanzi yakwandikirwa indirimbo, ku Isi yose ni ibintu bibaho. Kinyoni nakunze impano ye kandi twakoranye ibintu byiza. Sinjye gusa bakoranye hari n’abandi bahanzi yagiye afasha kandi ntekereza ko ubuhanga bwe buzagaragarira buri wese.”

Si ubwa mbere The Ben akoze indirimbo yandikiwe n’abandi bantu, nkuko yabyivugiye “Roho yanjye” yakunzwe bikomeye yanditswe na Lick Lick, “Fine Girl” yo yanditswe Chrizz Beatz kimwe n’izindi zinyuranye.

The Ben ntiyigeze avuga umubare w’amafaranga yahaye uyu musore wamwandikiye indirimbo “Kola” gusa yavuze ko bumvikanye kandi azi neza ko yishimiye ishimwe yahawe.

Kola ni indirimbo yakorewe muri Country Record ikorwa na Element. Kuri ubu hari irushanwa rya Tecno ryo guhemba amatsinda cyangwa abantu ku giti cyabo bazayibyina neza.

Kugira ngo umuntu ahatane bizasaba ko yifata amashusho ari kubyina iyi ndirimbo, akayashyira ku mbuga nkoranyambaga nka Tiktok, Instagram na Facebook.

Abazahatana bagomba gukora “Tag” kuri @TecnoMobileRW na @TheBen3 bagasaba abakunzi babo gukora gukunda ibyo bakoze (Like), kubisangiza abandi (Share) no gutanga ibitekerezo.

Iri rushanwa ryatangiye tariki 22 Kanama 2020 zizageza tariki 12 Nzeri. Abanyempano 30 ba mbere bazatorwa kuva tariki 14 kugeza 19 Nzeri mu gihe 10 ba mbere bazatoranywa kuva tariki 21 kugeza 27 Nzeri. Ku wa 29 Nzeri 2020 nibwo hazamenyekana abatsinze.

Umuntu cyangwa itsinda rizaba irya mbere rizahabwa 500 000 Frw, uwa kabiri azahabwa telefone ya Camon15premier, uwa gatatu ahabwe Camon15, uwa kane Camon15.

Uwa gatanu Camon15Air, uwa gatandatu azahabwa Camon15Air mu gihe guhera ku wa karindwi kugeza ku wa cumi bo bazahabwa ibihembo bya Tecno.

Niyonkuru Jean Claude uzwi nka Kinyoni niwe wanditse indirimbo "Kola" ya The Ben
Kinyoni wicaye ku meza, Element na The Ben mu ikorwa ry'indirimbo Kola
Kinyoni yagize uruhare mu ikorwa ry'indirimbo Henzapu ya Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .