Kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024, muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wa Chorale de Kigali, Jean Claude Hodari yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro ya 11, imyiteguro bayigeze kure ndetse bakwizeza abantu kuzabona igitaramo cy’akataraboneka.
Yagaragaje ko bari guteguramo ibintu byinshi yakubiye mu ngingo eshatu zirimo; gutegura ibyo kuririmba no gucuranga, gushaka aho igitaramo kizabera hanamaze kuboneka banagirana amasezerano na ba nyiraho n’ibikenerwa ngo kigende neza, no utegura ibikorwa byo kukimenyekanisha.
Akomeza avuga ko ibi bikorwa hafi ya byose babigeze kure, ati “Nko ku kuririmba no gucuranga tubigeze kure, ari chorale y’abakuru, ari iy’abana, twese twamaze kwiga indirimbo zose twateguye, ubu turi kunoza neza amajwi n’ibyo kujyana n’abacuranzi. Ubu urwego biriho n’uje mu myitozo yumva ari mu gitaramo, ku buryo itariki ari yo itinze kugera.”
Yavuze ko nk’ibisanzwe guhera batangira gukora iki gitaramo, uyu mwaka nabwo bafite byinshi bahishiye abazacyitabira kandi bakizera bazashimishwa birushijeho n’icy’uyu mwaka.
Ati “Ubwo twatangiraga iki gitaramo twise Christmas Carols Concert (CCC), buri mwaka haza itandukaniro rikomoka ku nama abaje mu gitaramo baba batugiriye, ariko natwe kuko dusobanukiwe n’ibyo abagikunda baba bakeneye. Sinabura kuvuga ko nk’ibyo batubwiye ubushize byo kudafata umwanya munini wo kuririmba umuzingo (Oeuvre) w’ibihangano birebire by’abahanga ba muzika bita classic, twabikosoye.”
Yakomeje avuga ko ikindi bateguye indirimbo zizakurura abantu bose kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye, bakishima. Ati “Ntibazamenya uko amasaha ashize. Dufitemo indirimbo nshya twihimbiye n’izisanzwe zarahimbwe mbere kandi zikunzwe cyane, izo kubyina n’izo gutega amatwi, kandi zose nziza pe.”
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5.000 Frw, 10.000 Frw, 15.000 Frw, 20.000 Frw, 25.000 Frw n’ameza agurirwa rimwe n’abantu batandatu bifuza kuyicaranaho ya 250.000 Frw.
Iyo myanya yose izaba igaragara ku gishushanyo kiri aho bagurira amatike, ku buryo ushaka kugura azareba nomero y’umwanya ashaka. Hodari atangaza kandi ko ubu bafashe ingamba zikomeye zo kuzafasha buri wese kwicara mu mwanya yaguze bitandukanye n’uko byagiye bigenda mbere.
Abashaka kugura itike bazatangira kuyagura mu cyumweru gitaha bifashishije urubuga rwa https://ticqet.rw/#/
Kuva mu 2013, Chorale de Kigali itegura ikanakora ibitaramo bya Christmas Carols byo kwinjiza abakunzi babo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Ni ibitaramo byakomeje kugenda byaguka mu bijyanye n’imitegurire yabyo ndetse n’ubwitabire kuko byatangiye bibera ahantu hato ariko kuri ubu bisigaye byitabirwa n’abakabakaba abantu ibihumbi 10, bajya muri BK Arena.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!