Ibyo kwishimira n’ibikiri ingutu ku bahanzi Nyarwanda mu gihe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wabahariwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Mata 2021 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Tariki 15 Mata buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuhanzi. Mu Rwanda mu gihe hizihizwa uyu munsi, abahanzi bagaragaje ko bakibangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’isoko ry’ibihangano byabo.

Ubuhanzi bufatwa nk’imwe mu ngeri zikomeye zifasha abantu gususuruka ndetse zishobora kuba inzira ifasha Leta gutambutsa ubutumwa butandukanye.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abahanzi mu Rwanda (Rwanda Art Council), Munezero Ferdinand, mu kiganiro cyihariye na IGIHE yagaragaje ishusho y’ubuhanzi mu myaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye.

Yavuze ko abahanzi bishimira uko ubuhanzi buhagaze kugeza ubu kuko byibuza hari umubare w’abatari bake batunzwe n’uyu mwuga umunsi ku wundi.

Munezero yakomeje avuga ko ubuhanzi bumaze guhabwa agaciro mu nzego zitandukanye zaba iza Leta n’iz’abikorera.

Kuva mu myaka 27 ishize, ubuhanzi bugaragazwa nka kimwe mu bikorwa biri gutera imbere ku muvuduko ushimishije.

Munezero agira ati “Umuvuduko w’ubuhanzi uragenda wihuta, ubu bwanabaye imwe mu nkingi z’iterambere igihugu gishingiraho mu igenamigambi, byatumye abahanzi ubwabo babona ko mu buhanzi harimo amahirwe kandi yazana impinduka mu iterambere haba kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.”

Ahamya ko uyu muvuduko mu iterambere uri gutuma abahanzi barushaho gukora cyane, ntibitekereze nk’abahanzi b’imbere mu gihugu gusa ahubwo bakumva ko bagomba no guhangara isoko mpuzamahanga.

Nubwo ariko iterambere ubuhanzi bugezeho mu Rwanda ari iryo kwishimira, nta byera ngo de kuko bukirimo ibibazo by’ingutu.

Ku kijyanye n’ibibazo ubuhanzi buhura nabyo muri rusange, Munezero yavuze ko bituruka ku isoko ryabwo mu Rwanda ritameze neza ku buryo umuntu abasha gutungwa n’igihangano cye nk’uko bikwiye.

Ati “Hari n’aho usanga abadafite aho bahurira n’ibikorwa b’ubuhanzi aribo bakijijwe n’ibihangano kurusha ba nyirabyo. Ikindi ni ubumenyi buke ku bahanzi bacu mu kumenya no gusobanukirwa uburyo bwo gukurikirana inyungu zabo cyane cyane izishingiye ku mutungo bwite mu by’ubwenge.”

Ubutumwa Munezero yahaye abahanzi muri rusange ni uko barushaho gukora kinyamwuga, bagahangira isoko mu rwego rw’iterambere ariko ntibarebe gusa amafaranga ahubwo bakanibuka ko bagomba no guhesha ishema u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ikindi yabasabye ni ukujya bibuka ko ibyo bakora birebwa na benshi, bityo bagakwiye kubaka amateka mazima azababerara akabando ndetse akigirwaho na benshi.

Intore Tuyisenge, Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Abahanzi bakora umuziki mu Rwanda yavuze ko ubuhanzi muri rusange buhagaze neza kuko hari benshi butunze.

Yavuze ko yishimira ivuka ry’abahanzi bashya bagaragara buri munsi ndetse n’ubushake bwa politiki mu guteza imbere umuhanzi n’ibihangano bye.

Tuyisenge na we yemera ko mu myaka 27 ishize ubuhanzi bwahuye n’ibibazo bitandukanye.

Yakomeje ati “Ubuhanzi bwahuye n’ibibazo by’ingutu birimo kuba ababukora batabufitemo ubumenyi, ibikoresho bike byifashishwa n’aho kubukorera, amikoro kubabukora n’ibindi.”

Mu gufasha abahanzi kwiteza imbere, hari inzego z’abahanzi zashyizweho hagamijwe kurushaho kwiteza imbere binyuze mu ngaga zitandukanye zigize Inama y’Igihugu y’Abahanzi.

Izo ngaga kandi zifasha abahanzi kwibumbira hamwe no guhuza imbaraga kugira ngo amahirwe agenewe abahanzi agire inzira cyangwa umurongo anyuramo kandi agere kuri buri wese.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingaga zirindwi zibumbiyemo abahanzi mu byiciro bitandukanye zirimo Urugaga rwa muzika, urwa Sinema, urw’abanditsi, urw’ubwiza n’imideli, urw’ikinamico, Imbyino n’Ubusizi, urw’ubugeni n’urw’amatorero y’imbyino za Kinyarwanda.

ArtRwanda - Ubuhanzi ni umwe mu mishinga yishimiwe n'abatari bake kubera umusanzu watanze mu iterambere ry'ubuhanzi
Imyaka ibaye ibiri Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa abahanzi ko bakwiye kubaka amateka meza
Munezero Ferdinand uyoboye Inama nkuru y'Abahanzi mu Rwanda yavuze ko kimwe mu bibangamiye ubuhanzi mu Rwanda ari ukubura isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .