Ibyo Cécile Kayirebwa abona nk’ibikwiye kwitabwaho mu gusigasira umuco n’ubuhanzi nyarwanda (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kanama 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Cécile Kayirebwa ni umwe mu bahanzi bake u Rwanda rufite ukunzwe n’abato n’abakuru kandi b’ingeri zose, ndetse wanazamuye ibendera ry’igihugu akamenyekanisha inganzo nyarwanda mu buryo bwa gakondo.

Mu myaka isaga 50 amaze mu muziki agenda akuza igikundiro, ku buryo hari abajya batera urwenya ko ibihangano bye ari nk’umuvinyo, kuko uko ugenda umara iminsi ari ko urushaho kuryoha.

Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo nyinshi zuje uburyohe n’ikinyarwanda cy’umwimerere cyuzuyemo kuzimiza zirimo nka ‘Tarihinda’, ‘None Twaza’, ‘Ubumanzi’, ‘Urubambye ingwe’ n’izindi.

Yavutse mu 1946 mu Mujyi wa Kigali. Se yayoboraga korali ya paruwasi akanigisha abana be indirimbo mu kinyarwanda n’ikilatini. Mu mashuri yisumbuye yatangiye kuririmba indirimbo gakondo no guhimba ize bwite, azitura inshuti ze cyangwa azinyujije kuri Radio Rwanda.

Magingo aya, yatangiye ibikorwa bigamije gusigasira umuco nyarwanda, aho yanasabye inzego zitandukanye z’igihugu kumufasha muri urwo rugendo ku buryo ibihangano by’umwimerere nyarwanda bitazigera bizima.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yo ku wa 8 Kanama 2020, yandikiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, abasaba ubufasha mu mushinga wo gusigasira umuco nyarwanda.

Agira ati “Kuba umunyarwandakazi nkaba nyina w’abana, nyirakuru na nyirakuruza w’abana b’abanyarwanda binteye gukora imirimo imba mu mutwe no ku mutima igihe cyose.”

“Imana yangiriye ubuntu mvukana impano yo guhimba no kuririmba, ngira amahirwe abakuru n’abato barabikunda, bagahora bantera imbaraga zo kubikorana umurava no kubyerekana no mu mahanga.”

“Ndifuza kugira icyo marira urubyiruko rukeneye kuyoborwa no gufashwa mu buhanzi bwarwo. Inzego zibifite mu nshingano zantabara nkagira aho nkorera n’ibyangombwa byose bikenewe, iminsi nsigaje kubaho nkayiharira icyo gikorwa.”

Nyuma y’iyi baruwa, IGIHE yasuye uyu mubyeyi, imuganiza ku mushinga we n’impamvu yumva ko ubu ari ngombwa ko umuco nyarwanda witabwaho. Ni ikiganiro cyagarutse ku rugendo rwe no ku muryango yise CEKA i Rwanda yashize.

Ikiganiro kirambuye

IGIHE: Watangiriye muzika hanze y’u Rwanda, n’uyu munsi uracyaba hanze ariko ukawukora muri Gakondo, ntutandukire, uracyari muri ya njyana. Ni iki cyabigushoboje?

Kayirebwa: Nashakaga kuririmba Ikinyarwanda muri gakondo yacyo kugira ngo tugishyigikire. Byari ibintu byo kugira ngo dukomeze umuco wacu, bizafashe n’abana bacu.

IGIHE: Ntabwo wigeze ugira impungenge ko abanyamahanga batazumva ubutumwa bwawe kubera kutumva Ikinyarwanda ?

Kayirebwa: Ntazo kuko buriya mu ndirimbo habamo ijwi ryayo, injyana yayo ndetse hakaba n’abantu bashaka kumva icyo uvuga kandi batumva ururimi. Ikindi nta mpungenge nagombaga kugira kuko natwe twaririmbye Igifaransa n’Icyongereza kandi tutazi ururimi. Barabiririmbaga tukabikunda.

Ikindi rero, ni ukwanga ko twihererana ibintu. Twashakaga ko abazungu bamenya ko dufite umuco wacu. Twagiye tugira ibirori byinshi.

IGIHE: Hari aho wigeze uririmbira abanyamahanga ukabona bafite urukundo rwo gukurikirana?

Kayirebwa: Hari n’abambwiye ngo babyumvise byose kandi naririmbye indirimbo ikomeye rwose y’Ikinyarwanda. Baraje bati kuva ku murongo wa mbere kugera ku wa nyuma twabyumvise.

IGIHE: Uyu munsi iyo ugiye kureba mu rubyiruko iyo mitekerereze iracyagoranye, baba bumva baririmba mu Gifaransa cyangwa Icyongereza ngo Abanyamahanga babamenye. Ubyumva ute ?

Kayirebwa: Ntabwo ari bose. Hari abandi baba bashaka kuririmba izo ndimi cyangwa bakabivangavanga. Hari abana ba gakondo. Ndabegera nkasanga harimo abana b’abasizi pe. Nta mpungenge mfite. Ntabwo wategeka umuntu icyo aririmba.

Kayirebwa avuga ko hakwiye gushyirwaho inzu y'umuco aho abahanzi bajya bahurira bagahugura abato. Muri iyo nzu ngo hakwiye kujyamo ibicurangisho byose ku buryo n'indirimbo za kera zibikwa mu buryo bujyanye n'igihe

IGIHE: Hari abo uzi bakomeye kuri gakondo?

Kayirebwa: Barahari benshi. Wari wabona abasore bavugira inka, wari wabona abahamiriza. Wari wabona abakobwa bashagirira hanze aha? Barahari cyane. Hari abo dukorana, hari abo duhurira mu tuntu tw’udutaramo.

IGIHE: Ni iki mukora kugira ngo babe benshi ?

Kayirebwa: Turabikora! Turabegera. Icyo dukora ni ugukomeza kubaba hafi. Abantu bakuru bakegera abana. Turabafite ba Muyango, Massamba, Mariya Yohana n’abandi.

IGIHE: Utekereza ko ari iki cyakorwa kugira ngo bibe mu buryo buhamye?

Kayirebwa: Mpora mbivuga. Narabivuze kenshi cyane. None se abantu bahurira mu gasozi? Hakenewe inzu y’umuco, ikabamo ibyangombwa byose bitunganya amajwi, ibicurangisho… tukagira umwanya wo guhura abato bakadusanga, tukabigisha iki n’iki, niba hari icyo bakeneye gufashwa tukabafasha.

Abana bajya baza hano bakambwira bati njye mfite indirimbo nyigeze aha, ndumva nabuze amagambo yo kuvuga [...] icyo gihe hari ahantu dushobora kujya bakahadusanga byafasha. Nta kindi kigomba ni iyo nzu. Abo bana barahari kandi natwe abakuru turahari kandi twiteguye kubafasha.

IGIHE: Ni iki kibura ko uvuga ko wabisabye kera?

Kayirebwa: Simbizi. Ndababwira ko nabivuze kuva kera.

IGIHE: Ku giti cyawe ni gute ufasha urubyiruko binyuze muri Ceka i Rwanda watangije ?

Kayirebwa: Turakorana, tukabakoresha mu bitaramo aho batigeze bagera. Bamenya kwiga kunonosora indirimbo, bamenya n’ibindi byinshi bijyanye n’uko bitwara ku rubyiniro. Bakamenya uko bagomba kwitegura igihe kirekire. Ababyina bamenya uko bagomba guhuza n’abandi.

IGIHE: Abantu basigaye babyiruka batazi neza Ikinyarwanda ahubwo bazi izindi ndimi, ho ni igiki mutekereza ko cyakorwa?

Kayirebwa: Iyo nzu nahoze mvuga. N’utwo twana twahaza, mu Bubiligi turabifite hakaba umuntu utwigisha amagambo y’Ikinyarwanda noneho hagera igihe cyo gukina dutanze umwanya tukajya kugenzura ko bakoresha Ikinyarwanda. Atari icyo kwiga gusa ngo wandike.

Birababaje kuba abana b’abanyarwanda basigaye bakura nta Kinyarwanda bazi kandi barakuriye no mu Rwanda.

IGIHE: Mu myaka irenga 40 ukora umuziki kubera iki ubu aribwo ubonye ko ibintu nk’ibi wavugaga bikenewe ?

Kayirebwa: Nta gihe nta bikoze. Ariko ubu bwo naravuze nti ndakuze, reka ibyo mfite mbihe abana ubu mu myaka nsigaje yo kubaho. Ubu ndumva natuza mbonye uburyo bwo kwigisha abana akaba ariwo murimo nkora.

IGIHE: Ubona abana babyitabira ?

Kayirebwa: Nziko biramutse bibaye babyitabira.

IGIHE: Ni iki cyakorwa ku ndirimbo za kera, zizwi mu magambo gusa ariko zigenda zibagirana umunsi ku wundi?

Kayirebwa: Iriya nzu rero mvuga ibyo byose niho byagakorewe. Yaba irimo ubwanditsi, ikabamo indirimbo zo ha mbere […] bakazumva bakandika amagambo bakazishyira mu bitabo no ku ma CD, ibyo bikaba umutungo w’umuco wacu. Bikabikwa aho. Hakandikwa n’aho zikomoka.

Cécile Kayirebwa afite umwihariko wo kuba amaze igihe ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda no hanze

Habayeho ikintu gituma abantu baba hamwe, hagarurwa amakondera, umuduri, iningiri, ingoma za Kinyarwanda […] tugakora orchestre yabyo, twakabya tugashyiramo nka Piano byaba byiza. Kubera iki tugomba kujya gutira ibyuma by’abazungu.

Hari umuzungu dukorana witwa Chris, urusha abanyarwanda gukoresha ibicurangisho byabo!

IGIHE: Muri album zose wakoze, ni iyihe yatumye umuco nyarwanda, ikinyarwanda n’indirimbo gakondo bimenyakana mu mahanga?

Kayirebwa: Ndatekereza ko ari iya mbere. Ni agakasete nakoze mu 1981. Sinzi ukuntu yagiye ikwira cyane, yagiye nk’umuyaga. Abantu bakajya banyandikira bari mu bihugu ntakekaga ko habamo abanyarwanda. Bakazinsaba. Hariho izirimo ‘Ikizungerezi’, ‘Ibihangange’ n’izindi.

IGIHE: Abahanzi b’ubu bamwe basigaye baririmba indirimbo zinengwa ko zirimo amagambo y’urukozasoni. Ni iki ubivugaho?

Kayirebwa: Abantu barashize isoni. Baratinyuka bakabikora bazi ko aribyo biri bushimishe abantu ariko ni amafuti.

IGIHE: Aba-producer bo hanze y’u Rwanda mwakoranye, basobanura bate muzika nyarwanda?

Kayirebwa: Ni umuziki wihariye, utandukanye. Bumva uyunguruye, utuje, udasakuza, utavuza induru…

Reba mu mashusho ikiganiro Kayirebwa yagiranye na IGIHE

Kayirebwa aherutse gufatanya na Deo Munyakazi bakora indirimbo ivuga kuri Coronavirus

Inkuru bifitanye isano: Ikiganiro kirambuye: Cécile Kayirebwa yahishuye byinshi ku nkomoko y’umuziki we (Video)

Ushaka kumenya amakuru ku mikorere ya Ceka i Rwanda, yakwandikira Kayirebwa kuri email: [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .