Uyu musore si agafu k’imvugwarimwe cyane ko ari we warambitse ibiganza ku ndirimbo zirimo nka ‘Ye’ ya Burna Boy, ‘BABYLON’ Patoranking yahuriyemo Victony, ‘Diana’ ya Fireboy DML afatanyije na Chris Brown, ‘Skeletun’ ya Tekno, ‘The Benz’ ya Spotless, ‘Bolanle’ ya IVD na Zlatan, ‘Sugarcane’ ya Camidoh n’izindi nyinshi zamamaye muri Afurika no hanze yayo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yaje mu Rwanda akishimira umutuzo yahasanze ndetse n’uko ibintu byose biba biri kuri gahunda, cyane mu Mujyi wa Kigali yari arimo.
Akomeza avuga ajya gufata indege mu bahanzi bavuganye ku ikubitiro bo mu Rwanda ari Bwiza. Ati “Mbere yo kuza mu Rwanda navuganye na Bwiza ku mbuga nkoranyambaga. Nzishimira gukorana nawe, nateguye kuza mu Rwanda mu gihe kirekire cyashize ariko ku bw’impamvu zimwe na zimwe nagiye mbisubika.”
“Mu Rwanda ni mu rugo ndetse nimpava nzajya ngaruka cyane. Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo navuze nti ’reka njye mu Rwanda’. Nkunda guhura n’abantu ndetse no kumenya impano nshya rero nicyo cyanzanye. Uretse Bwiza, nakoranye na Afrique Joe, Mistaek, nanakoranye na Kenny Sol.”
Akomeza avuga ko yahuye na Ariel Wayz na Riderman aho yishimiye guhura n’abanyempano nk’abo. Mu ndirimbo Nyarwanda yakunze yagaragaje ko ‘Molomita’ GAD yahurijemo Nel Ngabo na Kenny Sol iza mu imbere. Ati “Element wayikoze ni umuhanga.”
Abajijwe uko byagenze ngo akorane na Burna Boy ku ndirimbo ‘Ye’ iri mu zakunzwe, agaragaza ko byabanje kugorana. Ati “Mbere yo gukorana na Burna Boy nari umufana we, nari ndi kugerageza kujyana nawe muri studio, ku bw’impamvu zimwe ntibyahita bikunda.”
Akomeza avuga ko k’ubw’amahirwe uwari umuyobozi wa Label yabarizwagamo mbere, ariwe wamufashije guhura na Burna Boy ubwo bahuraga akamwumvisha ‘beat’ yari afite, ndetse uyu muhanzi aza kubyemera barakorana.
Phantom niwe wakoze kandi indirimbo yitwa “Diana” yahuriyemo Fireboy DML, Chris Brown na Shenseea wo muri Jamaica. Agaragaza ko kugira ngo Chris Brown ayijyemo byaturutse ku nshuti ye yitwa Ibrahim, yayihaye isanzwe iziranye na Chris Brown. Iyi nshuti irangije kumva indirimbo cyane ko Fireboy yari yamaze kuririmbamo iravuga iti “Chris yayikunda’’. Ngo yarayimwoherereje undi ntiyazuyaza ahita yemera kuyijyamo.
Phantom ni umwe mu bafite amazina manini muri Nigeria, aho kuri ubu amaze kwegukana ibihembo birimo icy’umu-Producer w’umwaka wa 2019, mu bitangwa na 2019 Soundcity MVP Awards Festival n’ibindi.
Reba ikiganiro ‘Phantom’ yakoranye na IGIHE Kulture
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!