00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Jolie Ange yakabirije inzozi ze muri ‘Paris Fashion Week’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 01:12
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose kuri Ingabire Jolie Ange wakabirije inzozi ze muri ‘Paris Fashion Week’ wayitabiriye nyuma y’imyaka ibiri agerageje amahirwe ye muri Miss Rwanda ariko amahirwe ntamusekere.

Ingabire Jolie Ange ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, icyakora bivugwa ko yaje guhura n’uburwayi ubwo bari mu mwiherero ahita asezera bitunguranye.

Mu kiganiro na IGIHE, Ingabire yagize ati “Nishimiye kuba narabashije gukabya inzozi zanjye, nakuze nifuza kuba umunyamideli wabigize umwuga kandi ntewe ishema no kuba ntarigeze ncika intege mu buzima.”

Uyu mukobwa wakoranye n’ikigo gihanga imideli kiri mu bikomeye ku Isi ‘Valentino’, yatangiye umwuga wo kumurika imideli mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022.

Uyu mwuga yawinjiyemo neza nyuma yo guhura na nyiri ‘Isis model’ washimye uko ateye nyuma yo kumubonamo impano amusabira amahugurwa mu kigo cya ‘Rwanda models academy’.

Aha yahakoreye amahugurwa mu bijyanye no kumurika imideli, wa muyobozi wa ‘Isis models Africa’ aza kumufasha kujya mu Bufaransa aho yari agiye kugerageza amahirwe yo kumurika imideli muri Paris Fashion Week.

Mu Bufaransa, Ingabire yahise yakirwa na sosiyete ifasha abanyamideri ya ‘Select Models Paris’ iyi ikaba ariyo yamufashije kujya gupima amahirwe ye aza gutoranywa na Valentino ari nayo bakoranye ibitaramo bitatu muri Paris Fashion Week yari imaze igihe ibera i Paris.

Umwenda wa 'Valentino' Ingabire Jolie Ange yatambukanye muri Paris Fashin Week
Ingabire Jolie Ange yakoranye na Valentino mu bitaramo bitatu bya Paris Fashion Week
Kudacika intege no guharanira gukabya inzozi ze biri mu byafashije Ingabire Jolie Ange
Nyuma yo kudahirwa muri Miss Rwanda, Ingabire yaje gukabiriza inzozi muri Paris Fashion Week

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .