00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Umufite yitabiriye imurika ry’imideli mu Butaliyani

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 07:31
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose kuri Umufite Anipha, umunyamakuru wa Isango Star akaba n’umunyamideli umaze kubigira umwuga, uri mu Butaliyani aho yitabiriye ‘Milan Fashion Week2022’.

Umufite asanzwe ari umunyamideli wakoranye n’ibigo bikomeye mu Rwanda akaba ari n’umunyamakuru mu kiganiro Isango na Muzika gica ku Isango Star ndetse yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Supranational Rwanda 2019.

Mu 2021 nibwo Umufite yasinyanye amasezerano y’imikoranire na sosiyete mpuzamahanga isanzwe ifasha abanyamideri bamurika imideri ‘Elite Modeling Agency Network’.

Mu kiganiro na IGIHE, Umufite yavuze ko yishimiye kwitabira ‘Milan Fashion Week2022’ bimwe mu birori bikomeye ku Isi byo kumurika imideli.

Ibi birori bibaye ibya kabiri Umufite yitabiriye kuva yakwinjira muri sosiyete ya ‘Elite Modeling Agency Network’ mu 2021 nubwo hari ibindi bikorwa bakoranye birimo gufata amafoto yo kwamamaza anyuranye.

Yagize ati “Uretse kuba wenda nakwinjiza amafaranga, ikinshimisha kurusha ibindi ni uko kuri ubu ndi gukora ibyo nkunda, ikindi biramfasha gutembera ahantu hanyuranye ku Isi ndetse no guhura n’abantu b’ibyamamare ntarotaga kuzahura nabo.”

Uyu mukobwa avuga ko intego ye mu rugendo rwe rwo kumurika imideli, ari ukuzamura ibendera ry’u Rwanda ku Isi yose bikamenyekana ko hari Abanyarwanda bafite ubumenyi muri uyu mwuga.

Umufite ari mu Butaliyani kuva ku wa 20 Nzeri 2022 kugeza ku wa 26 Nzeri 2022 aho amaze kwigaragaza mu myambaro ikomeye ku Isi. Mu myenda Umufite amaze kumurika muri Milan Fashion Week harimo Benetton, Ermanno Scervino na Etro.

Umufite asanzwe ari umunyamakuru wa Isango star mu kiganiro Isango na Muzika
Ubwo Umufite witabiriye Milan Fashion Week yiyerekanaga mu myambaro ya Fendi ku wa 21 Nzeri 2022
Ku wa 23 Nzeri 2022 ubwo Umufite yatambukaga imbere y'abitabiriye Milan Fashion Week2022 yambaye imyenda ya Etro
Ku wa 24 Nzeri 2022, Umufite witabiriye Milan Fashion Week yiyerekanye mu myambaro ya Ermanno Scervino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .