00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Kayihura na DJ Pius mu byishimo byo kureba imbonankubone umukino wa PSG

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 09:42
Yasuwe :

DJ Pius na Mike Kayihura bamaze iminsi ku mugabane w’i Burayi, ku Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022 bagize amahirwe yo gukurikira umukino ikipe ya Paris Saint Germain yatsinzemo Auxerre ibitego 5-0.

Ni umukino aba bahanzi bakurikiye babifashijwemo na gahunda ya ‘Visit Rwanda’, amasezerano u Rwanda rufitanye n’iyi kipe yo kurwamamaza.

Aba bari abashyitsi ba ‘Visit Rwanda’, bari bakiriwe mu myanya yicaramo abanyacyubahiro muri stade ya Parc des Princes ikintu cyakoze ku mutima DJ Pius.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kurebera uyu mukino muri stade ya PSG, yavuze ko kimwe mu byamuryoheye harimo kureba umukino w’iyi kipe yicaye mu myanya y’icyubahiro.

Ati “Icya mbere cyanshimishije ni ukwirebera Neymar, Messi, Mbape n’abandi nkunda bakina, ariko ikiruta byose ni ahantu narebeye. Hari mu cyubahiro ahantu baba baguha n’icyo kunywa. Twari twicaye hamwe n’abakinnyi batabashije kujya muri 18 ariko bo twabarushaga ko twari dufite n’icyo kwica icyaka.”

Mike Kayihura we avuga ko ikintu cyamushimishije kurushaho ari ukwibonera Messi amaso ku yandi, ati “Bari kwishyushya Messi yansuhurije kure amarira arashoka!”

Aba bombi bahuriye ku kuba batari basanzwe ari abafana ba PSG uretse kuba bayikurikiranaga nk’ikipe ikorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ku rundi ruhande ni umukino byari byitezwe ko barebana na Shaddyboo ariko ku mpamvu ze bwite ntabwo yabashije kuwukurikira kuko yari yasubiye mu Bubiligi.

DJ Pius avuga ko yakozwe ku mutima no kurebera umukino wa PSG mu myanya y'icyubahiro
Mike Kayihura we avuga ko ubwo abakinnyi bishyushyaga Messi yamupepereye kure amarira akagwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .