00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Kalimpinya yatunguwe no gusanga imyenda yakorewe mu Rwanda mu maduka y’i Madrid

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 February 2025 saa 09:55
Yasuwe :

Mu minsi ishize ubwo Miss Kalimpinya Queen yari ku Mugabane w’i Burayi yahavuye yimwenyuza nyuma yo gusanga imyenda yakorewe mu Rwanda mu maduka y’i Madrid muri Espagne.

Imyenda Miss Kalimpinya yasanze mu maduka y’i Madrid yiganjemo amakote yahanzwe n’inzu isanzwe izwiho guhanga imideli mu Rwanda ‘Asantii’.

Uyu mukobwa nubundi usanzwe ukora muri ‘Asantii’ aho ashinzwe kwamamaza no gushyira ibicuruzwa ku isoko yavuze ko yishimiye kubona imyenda azi ikorwa, iri gucururizwa mu maduka y’i Madrid.

Miss Kalimpinya yabwiye IGIHE ko ari ibintu biba bishimishije kubona umwenda uhangwa, uzi imvune wateye abawuhanze ukawusanga mu maduka akomeye.

Kalimpinya yavuze ko iyi myenda yayisanze mu iduka ryitwa ‘Spring field clothing shop’ ubwo yari yagiye ku Mugabane w’u Burayi muri gahunda n’ubundi zifite aho zihuriye n’ubucuruzi bw’imyenda bakora.

Ati “Mu minsi ishize twari i Paris aho twari twitabiriye imurika ry’imyenda ryitwa ‘Texworld apparel sourcing’ rihuriramo inganda z’imideli zinyuranye ku Isi. Aha rero twerekana ibyo dukora hanyuma ababikunze tukaba twabasura.”

Mu kujya gusura abakunze imyenda bakora muri Espagne, Miss Kalimpinya yavuze ko byamubereye ibyishimo kunyura mu iduka rifite imyenda yabo.

Ati “Biba ari ibintu bishimishije kubona umwenda wakozwe mu buryo bugoye ariko ukawusanga mu iduka nka ririya. Biba ari ibintu bishimishije ku rwego utabyumvamo.”

Miss Kalimpinya yavuze yatunguwe n’uburyo yasanze iyi myenda mu iduka bari basuye kuko atari abyiteze, “ Twebwe dukora imyenda noneho tukaba dufite abakiriya baza kuyirangura bakajya kuyicuruza, ntabwo tuba tuzi amaduka bagiye kuyicuruzamo.”

Asantii ni igitekerezo cyatangijwe na Mbonyumutwa Mukangabo Maryse, ikaba ikorera mu cyanya cy’Inganda cya Masoro.

Kalimpinya yishimiye gusanga imyenda yahangiwe mu Rwanda mu maduka y'i Madrid
Kalimpinya Queen n'umuyobozi wa Asantii na Mbonyumutwa Mukangabo Maryse ubwo bari mu iduka ry'imyenda i Madrid
Kalimpinya Queen yanasuye umujyi wa Barcelona aho bahuye n'abakiriya babo bifuje ko bakorana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .