Ibyishimo bya Sherrie Silver nyuma y’umwaka atangiye gufasha impanga nyina yapfuye ari kubyara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Muri Nzeri umwaka ushize, Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka izina mu mbyino ku Isi yose, yiyemeje gufasha abana babiri b’impanga bavutse nyina akitaba Imana ari kubabyara.

Mu mashusho uyu muhanzikazi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram icyo gihe akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 400, yagaragaraga ateruye aba bana babiri, ndetse akagaragaza n’inzu ababyeyi babo babagamo nayo igaragara ko atari nziza.

Hari n’andi mashusho aba bana bari kumwe na se wabasigaranye nyuma y’ukwitaba Imana k’umugore we watabarutse ari kwibaruka, arangije asaba abantu ko bamufasha bagakomeza kumwunganira ngo abana bakure neza.

Nyuma y’umwaka atangije ubu bukangurambaga bwo gufasha aba bana, yongeye kwandika ubutumwa yishimira ko noneho mu gihe bamaze bari gukura neza nta kibazo bafite.

Mu butumwa bwa mbere yashyize ku rukuta rwe abateruye ubwo bari bakivuka, yanditse ati “Ntabwo nyabyiyumvisha! Ko mu minsi ibiri ari isabukuru ya Precious na Sapphire. Twavuye kure.”

Yakomeje avuga ko hari igihe uwitwa Sapphire yagize uburwayi ndetse akanabagwa, bagatangira kugira ikibazo ku buzima avuga ko ariko noneho ubu ameze neza. Avuga ko ubu aba bana bashobora kugenda.

Mu bundi butumwa agira ati “Isabukuru nziza y’umwaka kuri Precious na Sapphire. Mumbabarire ku kurira kwanjye kubi, ni amarira y’ibyishimo kubera ahantu kure twavuye. Amarira y’akababaro kubera ko mwabuze umubyeyi wanyu, ku munsi nk’uyu mwavutseho. Mwampaye inshingano zo kwizera neza ko nibura mwaseka kuri uyu munsi buri mwaka.”

Yakomeje asaba abantu guha Imana icyubahiro ku byo yakoreye aba bana nyuma yo gupfusha nyina. Avuga ko ashimira Imana kuba yaramuhisemo ngo abareberere.

Avuga ko umuntu washaka gufasha aba bana yakanda hano:

Sherrie Silver asanzwe arangwa n’ibikorwa byo gufasha, yigeze gukora ibindi bikorwa byo gufasha i Nyamirambo ahitwa i Matimba, aho afatanyije n’umubyeyi we bishyuriye abaturage 1000 batishoboye bo mu Murenge wa Rwezamenyo ubwisungane mu kwivuza kugira ngo barusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Sherrie Silver yavukiye mu Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse akabihuza no gukina filime.

Yakinnye mu yitwa Africa United yasohotse mu 2010 ivuga ku rugendo rw’abana batatu b’Abanyarwanda, bajya kureba imikino y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukobwa umwaka ushize yagizwe Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Sherrie Silver yamamaye cyane nyuma yo kuyobora imbyino zifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ya Childish Gambino yaciye ibintu , yitwa ’This is America’.

Sherrie Silver umwaka ushize ubwo yiyemezaga gufasha abana bavutse nyina akitaba Imana ari kubabyara
Ibyishimo ni byose kuri Sherrie Silver nyuma y'umwaka aba bana bavutse
Sherrie Silver ni umwe mu babyinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .