Iki gitaramo cyo kumvisha abatuye mu Mujyi wa Hannover mu Budage album nshya ya The Ben yise ‘The Plenty love’ byitezwe ko kizaba ku wa 22 Werurwe 2025. Mu bazamufasha ku rubyiniro harimo Bill Ruzima.
Uyu muhanzi akimara kubona ko agiye guhurira ku rubyiniro na The Ben, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ahamya ko uyu mugabo ari umwe mu bahanzi beza bahuye mu buzima, cyane ko yigeze kumufasha kuririmba ‘live’ mu gitaramo cyo ‘Kwita izina’ cyabaye mu 2017.
Uyu muhanzi mu nkuru ngufi yabariye abakunzi be n’abamukurikira, yavuze ko yakuze yifuza guhura na The Ben.
Ati “Nk’umuhanzi ukiri muto wo mu Rwanda, u Burundi na Uganda, nahoraga nifuza guhura na The Ben, umuhanzi ukomeye cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Amahirwe akomeye nabonye ni uko namubonye bwa mbere mu 2017 […] byarushijeho kuba byiza kuko twanataramiye hamwe ku rubyiniro rumwe, turirimba indirimbo dukunda cyane ingendo y’abeza.”
Uyu musore uhamya ko The Ben ari umuhanzi bakiganira ndetse amutera imbaraga mu mikorere, ati “Kugeza ubu aracyanyoherereza ubutumwa ambwira ati Bill, komeza uririmbe, komeza uririmbe! Nanjye nti nzakomeza kuririmba.”
Kuri ubu Bill Ruzima asigaye atuye mu Budage aho yagiye kwiga.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!