Ibyihariye kuri Pauline Makoma, umunyarwanda wegukanye Miss Africa Utah 2020

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Kanama 2020 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, ibyishimo byari byose ku munyarwandakazi Pauline Makoma wegukanye ikamba rya Miss Africa Utah 2020 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ntabwo ari irushanwa ryamamaye cyane mu Rwanda kubera ibihe Isi irimo ndetse n’uburyo ryakozwemo. Ryatanzwe nta birori bikomeye byabaye nk’uko ubundi andi marushanwa nk’aya y’ubwiza bigenda.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yegukanye ikamba ahigitse abandi bakobwa bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika ariko baba muri Leta ya Utah, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagaragiwe n’ibisonga bitatu birimo uwo muri Ghana wabaye igisonga cya Kabiri ndetse ahurira kuri uyu mwanya n’umukobwa wo muri Kenya banganyije amanota. Ikamba ry’Igisonga cya Mbere ryahawe uwo muri Centrafrique.

Andi makamba yatanzwe harimo irya Miss Congeniality ryegukanywa n’uwo muri Sierra Léone witwa Seray Kallon, irya Miss Talent (ry’uwagaragaje impano kurusha abandi) ryahawe Umunyarwandakazi Pauline Makoma n’andi menshi.

Ubusanzwe yavukiye Mujyi wa Kigali ku Kacyiru. We n’umuryango we w’abana batandatu n’ababyeyi be bimukiye muri Amerika mu 2016. Ni uwa kabiri mu muryango w’iwabo, niwe mukobwa wenyine.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda , ariko ubu yiga Kaminuza muri Leta Utah aho aba. Yiga ibijyanye na mudasobwa muri University of Utah.

Kujya muri iri rushanwa avuga ko byatewe n’uko yashakaga gukora ibintu bimumara ubwoba.

Yagize ati “Uyu mwaka utangira niyemeje ko nzagerageza ibintu bintera ubwoba, nkagerageza kwishyira hanze kugira ngo ibyo niyemeje nzabigereho. Miss Africa Utah rero itangiye mpita nitabira.”

Yavuze ko intego y’iri rushanwa ariyo yatumye yifuza kuryitabira kuko yabonaga rijyanye n’ibyifuzo bye, ndetse nibyo atekereza gukora mu buzima bwe.

Ati “Intego y’iri rushanwa ni uguteza imbere umukobwa w’Umunyafurika ndetse n’umuco w’uyu mugabane. Ikindi bagufasha gukora ku mushinga wawe. Njyewe icyo nifuzaga gukoraho ni umushinga wo gushishikariza abakobwa kujya mu masomo badafata nk’aho aboroheye. Ayo masomo navuga nk’imibane n’ibindi abantu benshi bavuga ko bikomera.”

Yavuze ko umushinga we uri mu byiciro bine(buri kimwe kigizwe n’amezi atatu), byose birimo gusura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye arimo n’ayo mu Rwanda ndetse no gusuzuma ibyo yagezeho mu gihe azaba ari kugenda arangiza umwaka we.

Ati “Mu cyiciro cya mbere nzasura amashuri yisumbuye ya hano muri Utah, n’irindi rimwe ryo mu Rwanda mu gihe icyorezo cyaba gicogoye, hanyuma mu cyiciro cya nyuma nsuzume ibyo nagezemo.”

Makoma yavuze ko yishimira uburyo mu Rwanda naho hari amarushanwa akomeye nka Miss Rwanda, ndetse ngo aranayikurikira. Avuga ko ataratekereza kuba yazaza mu Rwanda guhatana.

Yavuze akurikirana abakobwa batandukanye bitabiriye Miss Rwanda ariko agakunda cyane Mutesi Jolly wambitswe iri kamba mu 2016, kuko yihariye kubera umuhate agira ndetse n’ukuntu yakomeje gukora ibikorwa bitandukanye mu gihe yari yaratanze ikamba.

Ati “Mutesi Jolly mbona akora cyane, yarakoze acyambaye ikamba ndetse na nyuma yaho aracyakora, yarakomeje aragaragara cyane. Nkunda ibiganiro byo gushyira akanyabugabo mu bantu anyuza ku mbuga nkoranyambaga. Namwigiyeho gukora cyane.”

Yishimira intambwe u Rwanda rumaze kugeraho ndetse akavuga ko imyaka ine amaze atarubamo abona rutera imbere ubutitsa.

Mu byo akumbuye mu Rwanda harimo ibinyomoro ndetse na nyirakuru avuga ko akunda cyane.

Uyu mukobwa nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Africa yahise ahabwa buruse yo kwishyura ishuri, bazatera inkunga umushinga we ndetse naza no mu Rwanda bazabimufashamo ibyo azakenera byose.

Uyu mukobwa yari ahatanye n’abandi barimo uwo muri Ghana, Centrafrique, Kenya, Sudan, Sierra Léone n’ahandi.

Muri iri rushanwa, abakobwa bagiye biyerekana hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu byiciro bitandukanye birimo umwambaro gakondo w’iwabo, impano n’ibindi byinshi.

Abitse amakamba abiri ya Miss Africa Utah 2020 arimo irya Miss Talent ndetse n'irya Miss Africa Utah 2020
Muri Miss Africa Utah hari aho yagaragaraga yambaye umwambaro ukozwe mu ibendera ry'igihugu cye
Pauline Makoma n'abakobwa barimo ibisonga bye
Pauline Makoma n'abandi bakobwa bamugaragiye bagahabwa amakamba atandukanye muri Miss Africa Utah 2020
Pauline Makoma n'abandi bakobwa bamugaragiye bagahabwa amakamba atandukanye muri Miss Africa Utah 2020
Pauline Makoma yegukanye ikamba rya Miss Africa Utah 2020
Pauline Makoma iburyo mu ifoto yo mu bwana bwe
Byari ibyishimo ku munyarwandakazi Makoma ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Africa Utah 2020
Uyu mukobwa amaze imyaka ikabakaba ine aba muri Amerika
Makoma yifuza kuza mu Rwanda kuhakorera igice cy'umushinga watumye yambikwa ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .