Iyi album iriho indirimbo 11. Zakozweho n’abarimo Michael Makembe, Flyest Music na Shami Nehemmy. Hari kandi na Pappy Jay wo muri Nigeria akaba ari nawe wo hanze y’u Rwanda wayikozeho gusa.
Uyu mukobwa ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Metro Afro, yavuze ko mu ikorwa ry’iyi album yagiye akorana na buri Producer bakoranyeho biturutse ku kuntu bahuje ariko ubwo yayitangiraga, akaba yarumvaga izakorwaho na Michael Makembe wenyine.
Ati “Muri Nzeri umwaka ushize nibwo natangiye gukora kuri album ariko numvaga indirimbo zose zizakorwaho na Mekembe.”
Nyuma yaje guhura n’uwitwa Shami yumva acuranga piano neza nawe baza gukorana, nyuma aza gusanga yanagiye akorana n’abandi batunganya indirimbo biturutse ku mpamvu zitandukanye. Buri ndirimbo ifite inkuru yayo.
Yabajijwe impamvu y’izina ‘Gikundiro’ asubiza ko yayikoze ari gutekereza urukundo ndetse n’indirimbo ya mbere yakozeho ikaba yitwa “Gikundiro”. Iyi album ya Boukuru ikozwe mu njyana nka Jazz, Soul na Funk.
Uyu mukobwa watangiye kuririmba mu 2018 yabajijwe impamvu uyu mwaka aribwo yahisemo gushyira hanze album ye ya mbere, asubiza ko atangira kuririmba yumvaga bitazaba akazi ke ka buri munsi.
Ati “Ntangira kuririmba ntabwo nari nziko nzabikora nk’umwuga. Nabitangiye mu 2018 ndirimbo z’abandi bahanzi kandi ntaririmba ikinyarwanda. Nari ntaribonamo ko nakora umuziki ngo untunge. Nyuma yo gukora ikiraka cya mbere cya Imbuto Foundation. Icyo gihe twakoze indirimbo zo kuboneza urubyaro ndetse n’izivuga ku mirire mibi.”
“Amafaranga baduhembye yanyeretse ko hashobora kuvamo akazi, ntangira mbikorana n’akazi gasanzwe. Ubu nibwo navuga ko igihe cyari kigeze cyo gushyira hanze album kuko ntigeze ntekereza ngo nzayikora uyu mwaka cyangwa uyu.”
Ku wa 6 Nzeri uyu mwaka, Boukuru arateganya kumurikira abanyarwanda, iyi album ye ya mbere mu gitaramo azakorera Norrsken House Kigali. Azafatanya n’abahanzi nka Impakanizi ndetse na Peace Jolis. Kizatangira saa kumi n’ebyiri kugeza saa yine z’ijoro. Kwinjira ni 10 000 Frw, 15 000 Frw ndetse na 20 000 Frw.
Ushaka kwinjira mu gitaramo cyo kumurika album ya Boukuru wakanda hano https://metroafro.sinc.events/gikundiro_428 mu gihe ushobora no kwifashisha izi kode *662*700*418#
Mu gihe ushaka kumva iyi album wakanda aha https://ffm.to/gikundiro-album
Reba izindi ndirimbo Boukuru yaherukaga gushyira hanze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!