Nubwo abatumiye uyu muhanzi batarerura amakuru y’urugendo rwe i Kigali, IGIHE yamenye ko azahagera mu gitondo cyo ku wa 22 Ukuboza 2022 mu ndege ye bwite aherutse kugura muri Kanama 2022.
Amasaha iyi ndege izagerera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ntaratangazwa, icyakora amakuru ahari ahamya ko yateguriwe akarasisi kazamuzengurutsa Umujyi wa Kigali yiyereka abafana.
Umwe mu bari gutegura iki gitaramo yavuze ko mu gihe uyu muhanzi azaba ageze i Kigali azazengurutswa mu duce dutandukanye twayo yiyereka abafana ndetse anabaramutsa.
Byitezwe kandi ko uyu muhanzi azanasura Uruganda rwa Skol mu Nzove aho azanabasha gusura Ikipe ya Rayon Sports. Ku mugoroba w’uyu munsi, Diamond yateguriwe umugoroba wo gusabana n’abakunzi be mbere yo kubataramira.
Ibirori byo gusabana n’uyu muhanzi uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba byitezwe kubera ahitwa Romantic Garden ku Gisozi.
Ni ibirori bizacurangamo aba DJs bakomeye mu Rwanda barimo DJ Phil Peter, DJ Sonia, DJ Pyfo mu gihe Jay Pac, umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari we uzaba ataramira abazitabira uyu mugoroba.
Kwinjira muri ibi birori byo gusabana na Diamond, ni ibihumbi 10 Frw ku muntu umwe mu gihe ameza y’abantu umunani ari ibihumbi 200 Frw.
Ku wa 23 Ukuboza 2022 ni bwo Diamond azataramira i Kigali muri BK Arena aho azahurira n’abahanzi batandukanye. Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyiswe "One People Concert" akomeje kugurishwa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!