Iki gitaramo bise ‘Made in heaven’, Papi Clever yabwiye IGIHE ko ari icyo bageneye abakunzi babo kugira ngo babafashe gusabana n’Imana baririmbana indirimbo zo kuyiramya no kuyihimbaza.
Ati “Made in Heaven ni igitaramo turi gutegura akaba ari iyerekwa ryaturutse ku Mana, bisobanuye ko ibyo dutanga atari ibyacu ahubwo biba byakorewe mu ijuru bigamije gukiza imitima y’abantu, ijuru rikabiducishamo kugira ngo bigere mu mitima yacu binatunyuremo bigere ku bandi.”
Papi Clever na Dorcas bagiye kugikora iki gitaramo batumiyemo uwitwa Chryso Ndasingwa na True Promises, nyuma y’iminsi mike bibarutse umwana wabo wa gatatu ndetse banakubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bakoreye ibitaramo bitandukanye.
Iki gitaramo kigiye kuba mu gihe Papi Clever we anizihiza imyaka 10 amaze yinjiye mu muziki yatangiye mu 2014 nyuma y’imyaka ibiri awigira muri Kigali Music School mbere y’uko atangira kuririmbana n’umugore we Dorcas.
Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas basezeranye kubana akaramata ku wa 7 Ukuboza 2019, ubu bamaze kuba itsinda ryigaruriye imitima ya benshi mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Nyamara uyu Ingabire Dorcas mbere y’uko ahura na Papi Clever ntiyari umuhanzi dore ko nta gitekerezo yari afite cyo kuzaba umuririmbyi.
Yaririmbaga muri Korali Goshen yo muri ADEPR Muhoza muri Musanze ndetse yanimenyereje by’ig’he gito muri Korali Hoziyana y’i Nyarugenge.
Aba bahanzi baherutse gukora igitaramo cyabo cya mbere bise “Yavuze Yego Live Concert” cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, ku wa 14 Mutarama 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!