Aba bahanzi bavuga ko iri zina ‘Yavuze yego’ ryaturutse ku butumwa bahawe n’Imana, ibemerera gukora iki gitaramo mu bihe nk’ibi benshi batinya gukoramo ibitaramo.
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wa tariki 10 Mutarama 2023 aba bahanzi bahishuye byinshi kuri iki gitaramo cyabo.
Papi Clever agira ati “Ntabwo tugiteguye igihe gito ni ku mpamvu z’Imana, niyo yemeye ko kiba yavuze yego. Twe twumvaga bizadutwara amezi ane ariko bibaye mu minsi mike. Yego ni ukwezi gutangira umwaka ariko Imana yatweretse ko yakora ibintu no mu gihe gito cyangwa ikirekire.”
Papi Clever bamaze kumenyekana mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ni ibintu binjiyemo babikunze, dore ko ari gake cyane usanga umugabo n’umugore bashobora kwihebera kuririmba noneho bakanabifatanya.
Uyu muhanzi yahishuye ko ajya gushyingiranwa na Ingabire Dorcas atari yeteze ko bazaririmbana kuko amubona bwa mbere yari umuririmbyi muri korali usanzwe.
Ati “Njya kumushaka ntabwo yari umuhanzi, yaririmbaga muri korali gusa. Sinari niteguye ko tuzaririmbana , korali yabo nayo nayibonye rimwe gusa.”
Aba bahanzi bafitanye abana babiri bavuga ko igihe bamaze i Burayi mu bitaramo bahakoreye bigiyemo byinshi biri kubafasha gutegura iki gutaramo cyabo cya mbere mu Rwanda.
Papi Clever avuga ko muri iki gitaramo bazamaramo masaha abiri baririmba, bazamurikira abakunzi babo zimwe mu ndirimbo nshya banditse.
Bazaririmba kandi zimwe mu ndirimbo zo mu gitabo, aho bazaririmbana n’abakunzi babo ku bufatanye n’itsinda ry’abacuranzi bateguye.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Kizahuriramo abandi bahanzi barimo Ben & Chance nabo bakorera Imana nk’itsinda ry’umugabo n’umugore, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.
Kwinjira muri iki gitaramo hari hashyizweho imyanya 2000 y’ubuntu ariko yamaze gushira. Hasigaye ubutumire bwishyurwa 10.000 Frw, 30.000 Frw ndetse na 50.000 Frw.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!