Uretse kuba iki gitaramo Alex Dusabe azaba acyizihirizamo imyaka 25 amaze mu muziki, arateganya no kukimurikiramo album ye nshya amaze igihe akoraho.
Ubwo yakomozaga kuri iki gitaramo mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Alex Dusabe yagize ati “Ni igitaramo nzizihirizamo imyaka 25 maze mu muziki kuko mu 2000 nibwo nakoze indirimbo yanjye ya mbere nise ‘Umuyoboro’ ari na yo mpamvu nayicyitiriye.”
Uretse iby’iki gitaramo, Alex Dusabe ahamya ko album nshya yitegura gusohora izaba iriho indirimbo ziririmbye mu ndimi enye, Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.
Ati “Ni album itandukanye n’izindi nagiye nkora kuko iyi nagiye kuyikora ntekereza kwagura umuziki wanjye ukaba wagera no ku rwego mpuzamahanga, ni yo mpamvu nahisemo gukora indirimbo mu ndimi zitandukanye.”
Mu rwego rwo kurushaho kurarikira abakunzi be iyi album no kugira ngo azajye gukora igitaramo hari indirimbo zizwi, Alex Dusabe yiyemeje byibuza gusohora indirimbo imwe buri kwezi.
Ati “Buri kwezi tariki 25 ngiye kujya nsohora indirimbo, uretse ko na nyuma y’igitaramo ariwo mujyo nzakomerezamo ariko abantu bumve ko ubu bagiye kumva umuziki wanjye ku bwinshi.”
Alex Dusabe yahishuye ko album ye nshya yayikoze afatanyije na Aaron Nitunga uri mu bahanga mu gukora no gutunganya indirimbo z’abahanzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!