Ni mu birori byabereye muri Sports View Hotel ku Kicukiro ku Cyumweru, tariki 12 Kamena 2022. Habanje umuhango wo gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana no kwiyakira. Byose byabereye ahantu hamwe.
Byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Uncle Austin na Buravan banaririmbiye abageni. Hari kandi Olivis wo muri Active, Emmalito, Jean Claude Kwizigira ukorera RBA, Danny na None, Benjamin uzwi nka Gicumbi mu banyamakuru bogeza imipira kuri B&B FM Umwezi na mugenzi we Uwimana Clarisse bakorana.
Umunyamakuru David Bayingana ni we wari wabaye Parrain.
Hari kandi Symphony Band yaririmbiye abageni, Iganze Gakondo Group, Jules Sentore, Kirezi Brune witabiriye Miss Rwanda mu 2020, DJ Diallo wavanze imiziki muri ibi birori n’abandi.
Guhera mu 2020 ni bwo amakuru yatangiye kuvugwa ko Yverry akundana na Vanillah. Ku wa 17 Werurwe 2022 yamwambitse impeta amusaba ko yazamubera umufasha, undi arabyemera.
Aba bombi barushinze nyuma y’umuhango wo gusezerana mu Murenge wa Kimihurura ku wa 5 Gicurasi 2022.




























Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!