Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.
Abanyarwenya bibanze ku buzima bwabo bwite ariko banagaruka ku buzima busanzwe bwo muri Uganda ndetse no mu Rwanda, bananyuzamo bagaserereza bamwe mu byamamare bari bitabiriye. Nka Alex Muhangi yavuze ko DJ Pius kubera uburebure afite, ashobora kureba ahazaza.
Ati “Mu Rwanda mufite amahirwe kuko mufite, DJ Pius, uyu mugabo ashobora kureba ejo hazaza.”
Ikindi abanyarwenya bibanzeho ni uburyo indirimbo zo mu Rwanda zitinda gutangira kubera ko abaririmbyi bo mu Rwanda bakunze kugaragazamo amarangamutima, naho izo muri Uganda zo zigatangira zirasa ku ntego nta kuzuyaza icyo umuntu, asaba akagisaba rugikubita.
MC Mariachi uri mu banyarwenya bakomeye muri Uganda, yemeje Abanya-Kigali cyane ko yinjiriye mu ndirimbo ‘Sikosa’ ya The Ben, Kevin Kade na Element EléeeH. Uyu munyarwenya yateruye Christelle usanzwe ari umwe mu bakobwa b’ikimero bakunze kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy, ndetse ntiyoroherwa kugeza ubwo baguye ku rubyiniro.
Mariachi yagaragaje ko yishimiye Christelle, ndetse n’amafaranga yasaruye mu bafana yamubwiraga ko bayagabana.
Umunyarwenya Pablo wabiciye bigacika muri Uganda binyuze mu bitaramo birimo ‘Comedy Store’, yatunguranye yinjirira mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ ya Musengima Beatha, ubwo yataramiraga abakunzi be muri Gen-Z Comedy.
Muri iki gitaramo abanyarwenya barimo Umushumba ndetse na Rusine Patrick bari bitezwe ntabwo bagaragayemo.
Iki gitaramo cyaririmbyemo Lionel Sentore wamamaye mu ndirimbo ‘Uwangabiye’ yamenyekanye mu bihe by’amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka. Uyu muhanzi yaririmbye n’izindi ndirimbo ze ziganjemo iz’umudiho wa Kinyarwanda binyura benshi.
Igitaramo cyabaye hizihizwa imyaka itatu y’ibitaramo bya Gen- Z Comedy, ndetse Fally Merci ubitegura yahawe impano yihariye n’abanyarwenya yafashije kugaragaza impano zabo muri iyi myaka ishize.
Muri iki gitaramo umunyarwenya Joseph Angel Napi Ondo wamamaye mu bihangano binyuranye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, yatunguranye cyane ko atari ari mu bamamajwe bazataramira muri iki gitaramo.
Ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ byatangiriye ku Kimihurura aho benshi bazi nko mu Rugando mu 2021, ku gitekerezo cya Ndaruhutse Merci benshi bazi nka Fally Merci mu bijyanye no gusetsa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!